U Rwanda rwatangiye kubaga indwara y'umutima kuri Mituweli

Muri gahunda ya leta y'u Rwanda yo gukomeza gufasha kubona ubuvuzi ku barwayi b'umutima, cyane cyane ababa bakeneye kubagwa bagorwaga no kubona ubushobozi bwo kujya kubagirwa hanze ntibikunde bamwe bikabaviramo no gupfa batageze kubuvuzi, kuri ubu hari imbaraga zashyizwemo kugirango abageze ku gihe cyo kubagwa babagirwe mu Rwanda.

kwamamaza

Indwara y'umutima ni imwe mu ndwara zihitana abantu benshi ku isi, usibye ubuvuzi bwo gutanga imiti, ku bakeneraga kubagwa umutima mu Rwanda mumyaka ishize byabaga ari imbogamizi kuko byasabaga ko hitabazwa ubuvuzi bwo mu mahanga.

Umwe mubarwaye iyi ndwara ndetse bimusaba kubagirwa hanze aravuga uko yafashwe n'icyakagombye gukorwa. 

Ati "uburwayi bwanjye bwaturutse kuri anjine itarakurikiranywe neza mbanza guhura n'ibibazo igihe kitari gito ariko nyuma yaho nibwo naje kubona ubuvuzi, mu bimenyetso numvaga icyambere kwari ukunanirwa bidasanzwe no guhumeka nabi no kunanuka cyane, ubu iyo habaye gukurikiranwa neza ubona ubuvuzi mu gihe cya kare".  

Dr. Evariste Ntaganda ushinzwe agashami gashinzwe gukurikirana indwara zitandura byumwihariko indwara z’umutima mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko kugeza ubu hari icyakozwe mu gufasha aba barwayi b’umutima.

Ati "imyaka ishize twajyaga dukoresha abagira neza baza kubaga ariko tukaba dufite nk'umurongo, abagiraneza bazaga bakabaga bake abandi twajya no kugera igihe ngo tubahamagare ugasanga benshi barapfuye, Leta y'u Rwanda ifatanyije n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ubu batangiye gahunda yo kubaga bihoraho, hari ikintu kiyongereyeho gifatika cyane cyane ko na RSSB ariyo yishyura amafaranga andi yishyurwa na MINISANTE".   

Kugeza ubu mu Rwanda, habarizwa abaganga b'inzobere babaga imitima ku buryo buhoraho bagera kuri babiri gusa, bigakorerwa mu bitaro by'umwami Faisal honyine.

Dr. Sendegeya Augustin ashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe umwami Faisal avuga ko iyi gahunda yo kubaga umutima yatangiye muri 2006 itangira umubare wababagwaga wari ukiri muto ariko ubu nubwo hakiri ibibazo umubare w’abarwayi wariyongereye.

Ati "imibare igenda yiyongera ariko abakeneye iyo serivise bose ntibatugeraho bose nubwo dufite gahunda ko batugareho dufatanyije na Minisiteri y'ubuzima ndetse na RBC babidufashamo ariko icyiza mu mbogamizi zari zihari nuko ubwo buvuzi buhenze, niyo mpamvu hari gahunda nyinshi zo gufasha ibitaro bitandukanye kugirango babashe kuzajya bakurikiranirwa hafi y'aho batuye, ni urugendo".     

Imibare itangazwa na OMS ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima, rigaragaza ko abagera kuri miliyoni 17 ku isi bapfa buri mwaka bazize indwara y'umutima, 14% by'abarwara iyi ndwara mu Rwanda irabahitana.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Feb 26, 2024 - 08:31