U Rwanda rumaze imyaka 10 rusabye kwandika inzibutso mu murage wisi rutarasubizwa!

Nyuma y'imyaka isaga 10 u Rwanda rutanze dosiye isaba kwinjiza inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi n'ishyamba rya Nyungwe mu murage w'Isi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iravuga ko itegereje umwanzuro wa nyuma mu nama ya UNESCO izaba mu kwezi gutaha kwa Nzeri (09). Bamwe mu bakozi bashinzwe izi nzibutso bavuga ko zanditswe mu murage w'isi byafasha mu gukomeza gusigasira amateka zibumbatiye.

kwamamaza

Nyuma yamasezerano mpuzamahanga yUmuryango wAbibumbye agenga umurage wIsi, kugeza ubu umugabane wa Afrika ufite 12.6% byumurage ndangamuco wanditse mu murage wisi wa UNESCO.

Madame Mohlago Mokgohloa Flora; ukomoka muri Africa yEpfo, avuga ko ibi bibabaje kuko bitajyanye namateka akomeye kandi yihariye yuyu mugabane usanzwe ufatwa nkinkomoko ya Muntu.

 Yagize ati: "Afrika ikungahaye ku mateka ndetse nindangamurage zayo, ariko ikibabaje cyane ni uko bikigoye kubona ahantu ndangamateka ha Afrika handitse mu murage w'isi. Ndetse byaba byiza ibihugu bya Afrika bishyizemo imbaraga mu gutegura neza uburyo bwo kubisaba. Ibi byatuma Afrika tugira ahantu henshi handikwa mu murage w'isi."

Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga y'iminsi 4 yiga ku kwandikisha umurage ndangamuco muri UNESCO, iri kubera mu Rwanda.

Ibi bihurirana no kuba u Rwanda rumaze imyaka icumi ubusabe bwu Rwanda butaremezwa, mugihe kwandika aho rwasabye mu murage wIsi byagira akamaro, nkuko Emmy MUSINGUZI; Umuyobozi wUrwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, rumwe muri enye u Rwanda rwasabye Ishami ryUmuryango wabibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco UNESCO kwandika mu murage wisi abitangaza.

Yagize ati: "Ikintu cya mbere bigomba gufasha nibijya ku murage w'isi, uburyo ibimenyetso bya jenoside bibungabuzwemo twibaza ko cyangwa dutekereza ko bizarushaho kumera neza kuburyo bisigasigwa mu buryo burambye ndetse bikazanigisha n'urubyiruko, cyangwa ibiragano bizaza inyuma, mu myaka myinshi izaza inyuma y'uyu munsi turiho."

Dr. Jean Damascene BIZIMANA; Minisitiri wubumwe bwabanyarwanda ninshingano mbonera Gihugu, avuga ko kugeza ubu bategereje umwanzuro uzafatirwa mu nama mpuzamahanga ya UNESCO iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Yagize ati: " iyi ni inama itegura izabera Lyade mu gihugu cya Arabia Saoudite mu kwezi gutaha kwa cyenda. Ni nayo izafatirwamo icyemezo kubireba inzibutso z'u Rwanda enye, niba zemerewe kwinjira mu rwego rw'isi. U Rwanda kandi rwanasabye y'uko ishyamba cyimeza rya Nyungwe ryashyirwa mu murage w'isi wa UNESCO."

"Bivuze ko izo dosiye zombi z'u Rwanda: ijyanye n'inzibutso, ijyanye n'ishyamba rya Nyungwe  zizasuzumwa icyo gihe kandi hagatangwa igisubizo cya nyuma."

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 12 bya Afrika bidafite ahantu na hamwe handitse mu murage w'isi. Icyakora iyi nama yahuje inzobere ziturutse mu bihugu bitandukanye muri Afrika itegerejweho kuganirirwamo ingamba zafasha ibihugu byuyu mugabane kwandikisha umwihariko wabo mu umurage wisi.

Icyakora ku ruhande rw u Rwanda, Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene agaragaza ko u Rwanda rufite impungenge ko politiki mpuzamahanga zishobora kubangamira gahunda yarwo yo kwandikisha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu murage wisi.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Aug 15, 2023 - 09:36