
U Rwanda rugiye kwikorera imiti, Abaturage barasabwa kwita ku bimera gakondo
Jun 12, 2025 - 09:32
Ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) buravuga ko mu mwaka utaha u Rwanda ruzatangira hushyira ku isoko imiti rwikoreye, bityo buri wese akwiye kugira uruhare mu kubangabunga ibimera gakondo bigenda bicika kandi byifashishwa mu kuyikora.
kwamamaza
Mu myaka ibiri ishize nibwo Ikigo cy'igihugu cy'Ubushakashatsi n'Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) mu bafatanye FXB-Rwanda mu Karere ka Huye bahatangije umushinga wongera ikorwa ry'imiti ikomoka ku bimera bakoresheje laboratwari igezweho. Umushinga waratangiye ndetse mu mwaka utaha nibwo ku isoko hazanashyirwa imiti 3 igizwe nuvura indwara z'uruhu, uvura inkorora n'uvura rubagimpande.
Mu kugaragaza aho ikorwa ry'imiti mu Rwanda rigeze, NIRDA yateguriye amahugurwa abiga muri Kaminuza y'u Rwanda, ibijyanye n'imiti n’ikorwa ryayo, berekwa aho bigeze ndetse bagaragaza ko biteguye gufasha u Rwanda kubona imiti ihagije. Ariko babona nta gikozwe ibimera ikorwamo ngo bibungabungwe, bishobora kuzaba imbogamizi.
Umwe muri bo yagize ati:" Hari ibibazo bigaragara bituma ibimera bicika, cyane cyane abahinzi ntabwo baba bazi ngo iki kimera kivamo iki, cyangwa ntabwo kivamo iki. Icyo twakora ni ubuvugizi, tukabibungabunga tukabwira abahinzi bakamenya ngo iki kimera cyavamo imiti nabo bakagisigasira."
Yongeraho ko"ikindi ni ukwita ku kirere. Ibimera runaka biza muri climat runaka y'imvura cyangwa y'izuba."
Mugenzi we yunze ati:" nk'igihugu cy'u Rwanda gishaka kuba twazagira inganda z'imiti kandi imiti yose iva mu bimera, hatagize igikorwa ngo tubungabunge biriya bimera bigenda bicika byaba ari ikibazo gikomeye cyane."
Bavuga ko babona ari ikibazo kuko abakora imiti bazakenera ibyo bimera mu nganda kugira ngo bikorwemo imiti.
Umwe ati:" Niyo mpamvu tugomba kubyitaho kuko ah'ibanze imiti iva ni ibimera, rero niyo mpamvu tugomba kubibungabunga."
Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubushakashatsi muri NIRDA, Télésphore MUGWIZA, avuga ko mu gukemura izi mbogamizi, bihingira ibi bimera, ariko naho bikiri buri wese akwiye kubibungabunga.
Yagize ati:" Abakurambere bacu bari bafite ibimera byinshi bitandukanye bakuragamo imiti, ndetse bimwe tubisanga mu mashyamba ariko kubera ko amwe agenda acika, abantu bahatura ahandi bahahinga. Icyo dukora nka NIRDA, dufite umurima tuzana ibyo bimera hirya no hino twe tukabihinga kuburyo tubifata neza tukabikuramo izindi mbuto kugira ngo nidutangira gukora imitu tuzabe dufite ibimera hafi kandi twizera ko byahinzwe ahantu bishobora gukurikiranwa.:
Yongeraho ko" buri wese afite uruhare rwo kubibungabunga. Nubwo bamwe baba bazi ko bidafite akamaro cyane, ndavuga abazi imiti ya kinyarwanda; cyane cyane abantu bakuru babizi birakwiye ko babibungabunga. Tuzajya dukorana n'abavuzi gakondo kuko hari imiti cyangwa ibimera bazi kandi bazi n'icyo bivura. Tuzajya dufatanya ndetse tukaba dushobora kubizana mu mirima yacu tukabihinga."
U Rwanda rusanzwe rutumiza imiti hanze y'igihugu, ku kigereranyo cya 98%. Ishami ry'umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rigaragaza ko ibihugu birenga 88% bikoresha imiti ikomoka ku bimera ndetse no ku bundi buryo gakondo bwo kwivuza.
Ni mu gihe kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa ibimera by'ubwoko bugera kuri 600 byifashishwa mu buvuzi gakondo. Ibigenda bicika birimo icyitwa umutozo" kivura impiswi, umuhati wifashishwa mu kuvura umutima, umwijima, impyiko ndetse na diyabete. Harimo ikimera cy' igisura ndetse n'ibindi...
@ RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


