
Trump yateze iminsi Perezida Maduro wa Venezuela
Nov 3, 2025 - 07:03
Perezida w’Amerika, Donald Trump, yateze iminsi Nicolas Maduro, avuga ko asanga iminsi ye ku butegetsi bwa Venezuela ibaze. Yanavuze ko Amerika itazajya mu ntambara n'iki gihugu giherereye muri Amerika y'amajyepfo nyuma y'uko umwuka mubi umaze iminsi wariyongereye hagati y'ibihugu byombi.
kwamamaza
Ibi Trump yabitangaje ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo CBS cyatambutse ku Cyumweru, tariki ya 2 Ugushyingo (11) 2025.
Ubwo yabazwaga kniba iminsi ya Maduro ku butegetsi iri kubarirwa ku ntoki, Trump yasubije ati: “Yego, ntekereza ko ari byo.” Naho ubwo yabazwaga niba Amerika ishobora kwnjira mu ntambara na Venezuela, yasubije ko "Ndashidikanya, ndatekereza ko bitazabasa."
Ibi yabivuze mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba hagati y'ibihugu byombi nyuma y’uko Amerika itangije ibitero by’indege kuva mu ntangiriro za Nzeri (09) uyu mwaka.
Ibyo bitero Amerika yabigabye ku bwato bw’abakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu birwa bya Caraïbes. Kuva icyo gikorwa cyatangira, hagabwe ibitero 16 bivugwa ko byahitanye nibura abantu 65, byangiza umubano hagati ya Washington na Caracas.
@rfi, journaldequebec
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


