Thaïlande: umudepite wari umukandida ku mwanya wa Minisitiri yasabiwe guhagarikwa.

Komisiyo y’amatora yo muri Thaïlande yasabye ko umudepite watsinze amatora y’abadepite ahagarikwa. Ittiporn Boonprakong; Perezida w'iyi komisiyo, yemeje urukiko rwategetse ihagarikwa ry’umudepite Pita Limjaroenrat, usanzwe yaratsinze amatora y’abadepite ndetse wari n'umukandida ku bashobora kuba Minisitiri w'intebe, kubera ibikorwa by'iperereza biri kumukorwaho ku makosa akekwaho. Ibi ni bimwe mubyatumye adashyigikirwa n'abasenateri mu matora.

kwamamaza

Komisiyo y’amatora yafashe icyi cyemezo cyo kugeza imyanzuro yayo mu Rukiko rw’Itegeko Nshinga, mbere y’amatora akomeye mu Nteko ishinga amategeko na Sena, aho iyo mitwe yombi igomba guterana kugira ngo hashyirweho Minisitiri w’intebe mushya.

Komisiyo y’amatora ivuga ko yakoze iperereza kuva mu ntangiriro za Kamena (06) kuri Pita Limjaroenrat w’imyaka 42, ku bijyanye n’imigabane yari afite mu gihe cyo kwiyamamaza mu gikorwa cyatambutse kuri shene (chaîne) ya televiziyo.

Ivuga ko uyu mudepite yarafite imigabane kuri televisiyo yitwa ITV ariko itigeze itangazwa kuva mu mwaka w'2007.Icyakora, we asobanura ko iyo  Imigabane ari umurage akomora kuri Se umubyara.

Ni mugihe amategeko agenga amatora yo muri Thaïlande abuza umukandida kugira imigabane mu bitangazamakuru.

Ibi bisobanuye ko uyu mudepite wagombaga kuba Minisitiri w'intebe mushya agomba gutakaza umwanya we mu nteko ishingamategeko, guhagarikwa imyaka 20 mu bikorwa bya leta, kwisobanura ku myitwarire yose inyuranyije n'amategeko yamugaragayeho ndetse akaba ashobora no gufungwa.

Icyakora uru rukiko nirwo rugomba kwerekana niba rwemeye kuburanisha uru rubanza.

Iruhande rw'ibi ariko, runafite uruhare mu bibazo byinshi byugarije politiki y' iki gihugu birimo  kuba igisilikari cyivanga n'ubutabera mu nzira ya demokarasi, imyigaragambyo ikomeye rimwe na rimwe irangwamo urugomo ndetse n'ibindi.

Ku ruhande rw' ishyaka rye rya politiki ' Move Forward', ryatangaje ko mu myaka mirongo ryahagaritse imeneka ry'amaraso ku bitero  bya gisilikari ku butegetsi, hamwe n'isubiranamo mu bigaragambyo ikomeye yabaye muri 2020 yabaharaniraga demokarasi.

Ariko nyuma y'amezi abiri umukandida waryo atsindiye kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko, Pita Limjaroenrat akaba adashobora kuba Minisitiri w'intebe mushya ku mpamvu bise iz' ibibazo by'ubutabera ndetse  n'iz'abatavuga rumwe n'abasenateri bashyizweho n'igisilikari.

 Ibi byateje ugushidikanya kwinshi, ndetse mu gihe abadepite n'abasenateri bagombaga guterana ngo bashyireho Minisitiri w'intebe mushya, aho depite Pita yarahatanye wenyine.

Gusa komisiyo y'amatora ikavuga ko hari ibimenyetso bihagije bituma dosiye ye yoherezwa mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, bikabangamira ko yakwemererwa gutorerwa uwo mwanya w'umukuru wa guverinoma.

Itangazo ry'iyi komisiyo yemeza ko kandidatire ya Pita igomba guteshwa agaciro, ahubwo agatangirwa guhatwa ibibazo n'urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga kugira ngo rubisuzume mu buryo bwimbitse.

Thaïlande yari igiye kubona minisitiri mushya nyuma y'imyaka 10 iki gihugu gitegekwa n'igisilikari, aho uburenganzira bwibanze bagabanutse ndetse n'ubukungu bw'igihugu bwifashe nabi.

Gushinjwa ibyaha ni kimwe mubyatumye adatsinda!

Ibi bibaye kandi nyuma yaho ibarura ryakozwe ryagaragazaga ko Depite Pita Limjaroenrat atsinda ku bwiganze bw'amajwi y'abadepite 312 kuri 500.

Uyu mudepite yarakeneye gushyigikirwa n'abasenateri nibura 250 kugira ngo ajye ku butegetsi nka Minisitiri w'intebe.  Gusa aba basenateri bashyirwaho n'abasilikari banze kubikora.

Bavuga ko batumva kimwe nawe umugambi we wo kuvugurura amategeko yitwa ko akaze, bituma abiyita ko ari abarinzi b'indangagaciro gakondo banga kumushyigikira.

Nimugihe ubushakashatsi bwari bwakozwe mbere bwerekanagana ko  depite Pita azatsinda ku majwi 376 akenewe, bigafungura imiryango yo kugera ku butegetsi bwa gisivile. Icyakora kutemererwa kwe, kwatumye bitagerwaho.

Yavuze ko "Amatora yo ku ya 13 Nyakanga(07), ntabwo yerekeranye na Pita cyangwa ishyaka rya Move  Forward, ariko ni amajwi yo kugira ngo Thaïlande igere mu nzira isanzwe ya demokarasi".

Icyakora bishobora kuba ngombwa ko abadepite n'abasenateri bazahura inshuro nyinshi kugeza hashyizweho Minisitiri w'intebe mushya, nanone bigakorwa mugihe humvikanywe undi mukandida mushya.

Pita Limjaroenrat  watandukanye n'uwo bari barashakaanye, afatwa nk'umuhanga,  ndetse yize muri kaminuza ya Havard yo muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho yaharaniraga impinduka.

Umwanya wa minisitiri w'intebe mushya uhataniwr nyuma yaho Prayut Chan-O-Cha w'imyaka 69 wahoze ari Generali mu gisilikari avuye kuri uyu mwanya yagiyeho nyuma yo guhirika ubutegetsi muri 2014 no gutangaza ko asoje urugendo rwe muri politiki.

 Jul 13, 2023 - 06:40