Burkinafaso: Nibura 12 bahitanywe n’igitero cy’intagondwa.

Nibura abantu 12 baguye mu gitero cyagabwe n’intagongwa zigendera ku mahame y’idini ya Islam ‘Jihad’, mu majyaruguru ya Burkinafaso, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwaho kur’uyu wa mbere.

kwamamaza

Ku wa kane w'icyumweru gishize nibwo  nibura abasivili 12 bahitanywe n'igitero cyagabwe n’abayoboke n'umutwe w'iterqbwoba igendera ku mahame y'idini ya Islam ' Jihad', mu gace ka Aorema, mu birometero bike uvuye muri Ouahigouya; umujyi w'igice cy'amajyaruguru ya Burkina Faso, nk'uko abaturage baho babitangarije AFP.

Umwe yagize ati:"Abagabye igitero barashe urufaya ku itsinda ry’urubyiruko rwari rwicaye muri kiosk (resitora)  barindwi bapfiriye aho, batatu bapfira mu ngo zabo zagezweho n’amasasu yayobye. Abandi bantu babiri bakomerekejwe n’amasasu. , hanyuma bazira ibikomere byabo."

Undi muturage yatangarije AFP ko abapfuye bagera kuri 14, Aho benshi bakomeretse bazize ibikomere byabo mu minsi yakurikiye icyo gitero.

Ati: "urubyiruko rwari ruteraniye muri kiyosike Ni two rwibasiwe n'iterabwoba, aho bari bamaze kwinjira mu mudugudu, rutegeka urwo rubyiruko kutazongera kuhateranira."

Inzego z'umutekano zo muri Burkina Faso zamaze kwemeza ko iki gitero cyagabwe, zivuga ko Hari ikiri gukorwa muri ako karere ariko ntizatangaza ingano yabo cyahitanye.

Nyuma y’iki gitero, hashyizeho ibihe bidasanzwe, aho  muri aka karere ko mu majyaruguru ya Burkina Faso ihana i.bibi na Mali, hashyizeho isaha yo gutaha.

Ni intara ikunda kwibasirwa n'ibitero nk'ibi, bikorwa n'intagondwa  z’abajihadiste.

Iyi Saha yo gutahiraho ibuza ibuza ko abantu n'ibinyabiziga bikora ingendo kuva SAA time z'ijoro kugeza SAA kumi n'imwe z'igitondo, KU italiki 31 Werurwe (03).

Uretse mu majyaruguru,mu ntara nyinshi za Burkina Faso hashyizweho isaha yo gutahiraho, nko mu burasirazuba bwo hagati, Amajyaruguru yo hagati ndetse n'Iburasirazuba mu gihe kiri hagati y'ukwezi kumwe n'amezi atatu.

Burkina Faso yibasiwe n’ibitero by'iterabwoba kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Aho abantu babarirwa muri za mirongo bamaze kuhasiga ubuzima, barimo abasivile cyangwa abasilikari, Kandi bikaba buri cyumweru.

Ni ibitero bikorwa n'imitwe ifitanye isano na Al-Qaeda ndetse n'umuryango wa kisilamu (IS), aho kuva mu mwaka w'2015, ibyo bitero bimaze guhitana abantu barenga 10 000 - abasivili n'abasilikari- ndetse abaturage babarirwa muri miliyoni ebyiri zavuye mu byabo.

 Mar 6, 2023 - 13:08