Uburusiya bwahagaritse ibikorwa by'imiryango itegamiye kuri Leta wita ku bidukikije ‘WWF’.

Uburusiya bwatangaje ko ibikorwa by’ikigega mpuzamahanga cyita ku bidukikije (WWF) bitifuzwa mur’icyo guhugu. Ni icyemezo cyafashwe gikumira ibikorwa by’uyu muryango utegamiye kuri Leta mur’ iki gihugu. Moscou ikomeje guca integer amajwi ayo ari yo yose anenga kuva igitero byayo muri Ukraine byatangira.

kwamamaza

Mu itangazo, ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta yita ku bidukikije mu Burusiya bitera guhungabanya umutekano mu rwego rw’ubukungu.  

Iki cyemezo cyafashwe na leta ya Moscou nyuma y’ukwezi n’ibikorwa by’umuryango wa Greenpeace nawo wakoreraga ku butaka bwayo bikumiriwe.

Uburusiya bwatangaje ibi kur’uyu wa gatatu, kon ibikorwa bya WWF bitagikenewe. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko iki gihugu gikomeje gucecekesha amajwi anenga igitero cy’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.

Ubushinjacyaha bukuru bwanatangaje ko ibikorwa by’imiryango ikorera mu Burusiya bihungabanya umutekano mu rwego rw’ubukungu.

Muri Werurwe, umuryango WWF wari warashyizwe mu Burusiya nk’iw’imahanga, biba inkomoka yo guhura n’imbogamizi ku bikorwa byawo.

Kugeza ubu, imiryango itegamiye kuri leta yashyizwe mu cyiciro cy’idakenewe ntiyemerewe gufungura ibikorwa runaka, gutangiza imishinga runaka, cyangwa kugira amakuru bitangaza, nk’uko bitangazwa n’umuryango OVD-Info.

Iyo mwanzuro kandi inareba abakozi b’iyo miryango ndetse n’ababafasha mu buryo bw’amategeko.

Mu itangazo, Ubushinjacyaha bw’Uburusiya buvuga ko umuryango WWF ubujijwe gukora ibikorwa bya politike y’igihugu  ku bijyanye n’iterambere ry’inganda za Arctique, izikora ibijyanye n’umutungo kamere ku butaka bwa arctique.

Bushinja uyu muryango gushyiraho no kwemeza amategeko ashobora guhagarika iby’ibanze byakwimura inzira yo mu Nyanja yo mu majyaruguru ugana mu gice cyahariwe ubukungu, uretse Amerika.

Kugeza ubu, Uburusiya buhanganye n’ingaruka z’ibihano by’ubukungu bwafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bisunikira ubutegetsi kwirengagiza ibikorwa bw’ibidukikije bitakiri ku murongo wa mbere, mu nyungu y’iterambere ry’inganda zo mu Burusiya.

 Jun 21, 2023 - 17:48