Urubyiruko rwinshi ntirufite makuru ku igenamigambi ry’igihugu

Mu gihe benshi mu rubyiruko bagaragaza ko badafite amakuru ahagije ku igenamigambi ry’igihugu, impuzamiryango y’urubyiruko iravuga ko ibi bifite ingaruka nyinshi ku igenamigambi n’ahazaza h’ubukungu bw’igihugu byakabaye byubakiye ku bagize umubare munini w’abaturage aribo rubyiruko. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko igiye kongera ubukangurambaga no kuzamura umubare w’urubyiruko rw’abakorerabushake bagira uruhare muri gahunda za leta.

kwamamaza

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo ku nshuro ya 5 riheruka ryagaragaje ko urubyiruko rugize hejuru ya 60% by’abaturarwanda. Gusa iyo uganiriye nabo ukababaza ibijyanye n’igenamigambi ry’igihugu, bagusubiza mu buryo bwumvikanisha ko babufiteho ubumenyi buke, bakavuga ko basa n’abirengaizwa.

Umwe yagize ati: “ ahagatangarijwe iryo genamigambi, ugasanga urwo rubyiruko ntiruhari.”

Undi ati: “muri make nta makuru tuba dufite ku igenamigambi.” “niyo byabayeho ntabwo tumenya ngo byaciye aha, ngo byanyuze hano.”

MUTANGANA Kabera; umunyamabanga nshingwabikorwa w’impuzamiryango y’urubyiruko, RYOF, ashingiye ku ubushakashatsi bakoze bugaragaza ko 46% by’urubyiruko badafite amakuru ku igenamigambi ry’igihugu, avuga ibyo bigira ingaruka mu igenamigambi. Asaba ko hakorwa ubukangurambaga.

Ati: “iyo umubare munini w’abanyagihugu badafite uruhare mu bikorwa bya Leta kuko nibyo bikorwa by’abaturage, abo bantu iyo badafite uruhare mu kumenya uburyo igenamigambi rikorwa ngo batangemo ibitekerezo bishobora gutuma igenamigambi cyangwa ibitekerezo by’imari igenwa mu buryo butaboneye, budafashe ibitekerezo  bya benshi noneho bikaba byatuma iza idasubiza ibibazo nyabyo bihari.”

“Noneho impact ikana ntoya ndetse bikaba byanateza ikibazo cy’uko hari igice kiguma ari abarakare, bumva barahejwe …rero biba bigomba gukorwa mu buryo busubiza ibibazo by’abaturage bose.”

Richard KUBANA; umuyobozi mukuru ishinzwe ubukangurambaga n’ibikorwa by’ubukorerabushake muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, avuga ko ubukangurambaga buri gukorwa ndetse ko hari icyizere.

Ati: “twafashe gahunda yo kongera umubare w’abakorerabushake kugira ngo niduhera aho ngaho, tubagezeho ibyo igihugu kiri guteganya ku rubyiruko ariko twifashishije Youth volunteers kuko badufasha mu bikorwa  by’ubukangurambaga.”

“iyo twongereye umubare wabo tubadushaka kongera uruhare rwabo mu bikorerwa urubyiruko. Inzego z’ibanze na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu bafatanya mu bukangurambaga no guhuza urubyiruko no kubereka igikenewe kugira ngo nabo bagire uruhare mu bibakorerwa.’

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango y’urubyiruko bugaragaza ko 54% gusa mu rubyiruko ari rwo rubona amakuru runaka ku ngengo y’imari n’igenamigambi ry’Igihugu. Naho 54.6% bavuga ko hari amakuru bumva, mu gihe 42.4 % ari bo bemera ko bigeze kugira uruhare ku igenamigambi n’ingengo y’imari by’Igihugu.

@Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.

 Aug 8, 2024 - 16:10