Gaza: Israel iracyafite akazi gakomeye mu kurandura umutwe wa Hamas

Inzego z’umutekano muri Amerika zatangaje ko kuva intambara ya Israel muri Haza yatangira, kimwe cya gatatu cy’abarwanyi b’umutwe wa Hamas aribo bamaze kuhasiga ubuzima. Zivuga ko Israel ifite akazi katoroshye ko kurandura umutwe.

kwamamaza

Uru rwego rw’umutekano rwa Amerika rwemeza ko Igisilikari cya Israel cyaciye intege mu buryo bwa gisilikari umutwe w’abatwanyi ba Hamas bo muri Palestine, gusa bikiri kare ho kuwurandura, nkuko ikinyamakuru New York Times cyabitangaje.

Gusa ingabo za Israel zikomeje ibitero byazo byo ku butaka no mu kirere mu bice bitandukanye bya Gaza, harimo no mu gice gicumbitsemo abanyapaletine bakuwe mu majyaruguru ya Gaza.

Kugeza ubu, izi mpunzi kimwe n’imiryango mpuzamahanga iri UNRWA ihanganye n’ibura ry’ibiribwa hamwe n’igiciro gihanitse cy’ifu,  aho abavanywe mu byabo n’intambara bahatirwa kugura ibinyampeke bigenewe inyamaswa kugira ngo babone ibyo barya.

Abdul Majeed Salman, umwe  mu bakambitse mu nkambi ya Jabalia yagize ati: “ ibi ni ibiribwa by’inyoni n’inyamaswa, ariko nibwo buryo bwonyine dufite. Naje gusya imyumbati n’ibigori byo guteka kuko nta fu ihari.

Ntidushobora gushigikira abadafite umugambi uhamye!

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zidakomeza gushyigikira igitero kidafite gahunda ihamye kandi yizewe, nyuma yaho Ingabo za Israel zigabye igitero mu murjyi wa Rafah uherereye mu majyepfo ya Gaza, utuwe n’abanyapalestine barenga miliyoni bahunze intambara.

Amerika yihanganishije kubyabereye muri Rafah byafashwe nk’impanuka, ivuga ko uburyo ingabo Israel ziri kurwanyamo umutwe wa Hamas bukabije.

Yavuze ko itazashyigikira igitero kidafite gahunda ihamye ndetse yizewe yerekeye abasivile baho.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagize ati: “Ntekereza ko, nk'uko mubizi, igisubizo cy’i Gaza, mu karere ka Gaza, cyakabije.”

Antonio Guterres; Umunyamabanga mukuru wa ONU, yatangaje ko ahangayikishijwe n’igitero cyo ku butaka. Yifashishije urubuga nkoranyambaga X, yagize ati:"Igikorwa nk'iki cyarushaho kuba kibi inzego z’ubutabazi muri iki gihe, aho ingaruka ziri mu karere zaba zitabarika."

Kugeza ubu, kimwe cya kabiri cy'abanyapalestine bo muri  Gaza bahunguye muri Rafah nta hantu ho kujya bafite. Mugihe ingabo za Israel zatanze umuburo w’uko ibitero byazo bigiye kuza kwibanda kuri Rafah.

Nimugihe Minisiteri y’Ubuzima ya Hamas itangaza ko imibare iheruka y’abamaze kugwa muri iyi ntambara ari 27 947 barimo 107 bapfuye mu masaha 24 ashize, abagera kuri 67 459  bamaze gukomereka

 Feb 9, 2024 - 14:44