Ibihugu bigize EU ntibihuza ku ngingo yo guha ubuhungiro abahunga kujya mu gisilikari cy’Uburusiya.

Abagabo bafite imyaka yo kurwana bari guhunga Uburusiya kuva hatangazwa itegeko-teka rya Perezida Putin ryo gushyira mu gisilikari abagihozemo bakajya kurwana muri Ukraine. Ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi bikomeje gushaka uko byakumva kimwe ingingo yo kubafungurira imiryango ariko kur’ubu buri gihugu kiranzura ku giti cyacyo kuko hari ibitanga ikaze mugihe ibindi babafata nk'abahungabanya umutekano.

kwamamaza

Kuva ku wa gatatu w'icyumweru gishize nibwo Perezida Putin yatangaje itegeko-teka ryo gushyigikira minisiteri y’ingabo y’Uburusiya, agaragaza ko hakenewe abasirikari bagera ku 300 000 boherezwa ku rugamba muri Ukraine, kuva ubwo imibare y’ abagabo bahunga ikomeje kwiyongera.

 Benshi mu bahunga berekeza muri Georgia, Serbia ndetse n’Armenia.

 Ku wa kabiri, abategetsi bo muri  Georgia  batangaje ko umubare w’ahahungira wikubye ukagera ku bantu 10 000  ku munsi.

 Umubare w’abahungira muri EU uri hasi cyane, cyane ko kuva Uburusiya bwatera Ukraine, ibihugu bigize uyu muryango byagabanyije ingendo z’abava mu Burusiya, zibuza ingendo zindege ndetse binakaza amategeko ya Viza/Visa.

Finlande nicyo gihugu cyonyine kinyamuryango gikomeje gufungura imipaka y’ubutaka na Moscou.

 Ku wa gatanu w'icyumweru gishize, Finlande yatangaje ko izabuza abarusiya kwinjira  nyuma yo gutangira guhunga kw’abasore n’abagabo bagejeje imyaka yo kurwanda badashaka kujya kurwana muri Ukraine.

 Kugeza ubu, Ubuyobozi bwa Finlande bwatangaje ko weekend yarangiye abamaze kuhahungira ari 17 000.

 Nimugihe kandi mu bigaragara ibihugu bigize umuryango w'ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byacitsemo ibice ku bijyanye no gushyigikira abahunze politike ya Vladimir Putin ndetse n’abatewe ubwoba n’ibijyanye n’umutekano.

 Komisiyo y’Uburayi ivuga ko Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ufatanije n’Abarusiya bafite ubutwari bwo kurwanya ubutegetsi bwa Vladimir Putin.

Ndetse ikavuga ko amategeko mpuzamahanga avuga ku bijyanye no gusaba ubuhunzi yakubahirizwa. Icyakora inavuga ko hagomba kuzirikanwa ibibazo by’umutekano.

 Byongeye kandi, kuva Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wahagarika amasezerano yo koroshya za visa z’igihe gito muri Kanama(8) ,mu bihugu binyamuryango uko ari 27 gutanga visa hashingirwa ku kibazo cy’umuntu ku giti cye.

 Ku wa mbere, abahagarariye Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi batangiye kugerageza gukuraho ibyemezo bihuriweho ndetse itangaza ko bigoranye.

 Mu minsi itambutse, Ubugade bwagaragaje ubushake ko bwakira abazaba bahunze igisilikari cy’Uburusiya. Ku wa kane Nancy Faeser; minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu, yagize ati: “ abahunze babangamiwe n’iki gitutu bashobora gukingirwa I kibaba I Mahanga, mu Budage/Germany.” 

Yifashishije witter, Minisitiri w’ubutabera w’Ubudage, Marco Buschmann, na we yagize ati: "Umuntu wese wanga inzira ya Putin kandi ukunda demokarasi yisanzuye yakwakirwa mu Budage". 

RFI ivuga ko kuva mu mezi ashize, Ubudage bumaze kwakira abarusiya batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Putin bagera kuri 400.

Icyakora Ambasaderi wa Ukraine, Andriy Malnyk, yamaganye ubu buryo bwa Berlin: Ati: "Abarusiya bakiri bato badashaka kujya ku rugamba bagomba guhirika Putin". 

Ariko Charles Michel ;Perezida w’akanama k’ibihugu by’i Burayi ,yavuze ko Uburayi bugomba gukurikiza urugero rw’Ubudage. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Politico ku wa gatanu, Michel yavuze ko uyu muryango ugomba gufungurira imiryango abadashaka kuba ibikoresho bya Kremlin.

Ku ruhande rw’Ubufaransa, bwo ntacyo buratangaza ku mugaragaro ariko burasa nkaho buhuje icyemezo n’Ubudage.

Catherine Colonna, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, aherutse gutangaza ko hakenewe gushakira umuti ibyifuzo by’abarusiya benshi kugira ngo bagaragaze icyo batekereza ndetse rimwe na rimwe bakava mu Burusiya bakajya mu bindi bihugu bigize umugabane. 

Ibi bikomeje kuba mugihe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize kandi, Perezida Putin w’Uburusiya yatangaje ko abahunga ibikorwa bya gisilikari batarwanye, abasilikari bazishyira Ukraine azahanishwa igihano cy’imyaka icumi y’igifungo.

François Bayrou, ukuriye ishyaka rya MoDem, yavuze ko Ubufaransa bufite inshingano zo kubaha ubuhungiro. Ati: “Igihe cyose muri Leta har’ugize umutimanama utamwerera kujya mu gisirikare, inshingano z’ibihugu bya demokarasi ni ukubakira neza.”

Nta buhungiro twabaha!

 Ibihugu bihana imbibi n’Uburusiya mu burasirazuba birimo Latvia, Lithuania na Estonia byatangaje ko bitaha ikaze abarusiya.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Latvia yavuze ko bashobora guhungabanya umutekano kandi yanze gutekereza ku cyemezo cy’abanze kujya mu gisirikare bitewe n’uko benshi muri bo batigeze bigaragambiriza kuba abasilikari b’igihugu cyabo bari kumena amaraso y’abanya-Ukraine.

 Ati: “ Ntibigeze bigaragambya icyo gihe. ”

Yashimangiye ko kubaha ubuhungiro byagira ingaruka ku mutekano kandi n’ibindi bihugu bitari n’ibyo muri EU bigomba gukurikiza uwo murongo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cya Estonia, Lauri Laanemets, mu kiganiro n’itangazamakuru ryaho yunze murya mugenzi we wa Latvia.

 Alexander de Croo; Minisitiri w’intebe w’Ububiligi, nawe ntiyagiye kure y’ibi. Yavuze ko “Ndatekereza ko  mur’iki gihe mu Burayi bidashoboka kubwira yego abarusiya bose banze kujya mu gisilikari."

 Yongeraho ko "Uyu munsi ntago duha abarusiya visa iyo ari yo yose, kandi ndashaka kubikomeza gutya ... Byaba ari ikimenyetso kitoroshye ku bijyanye n'impunzi nyinshi zo muri Ukraine twakiriye mu gihugu cyacu no kuba twakwakira Abarusiya mu buryo butunguranye.”

 Sep 29, 2022 - 17:25