Gutura umujyi wa Kigali ntibicyirukirwa!

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu ziravuga ko uko umujyi wa kigali ugenda waguka ugasagurira utundi duce turi mu nkengero zawo bituma iterambere ry’utundi duce naryo ryihuta ndetse bikanagabanya akajagari mu miturire. Bamwe mu batuye muri utwo duce bavuga ko ibyo bifasha abari basanzwe bahatuye ndetse bibarinda kujya mu mujyi gushaka ibyo bakora.

kwamamaza

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturarwana n’imiturire ryabaye muri Kanama (08) 2022, igaragaza ko u Rwanda rutuwe n’abaturarwanda 13 246 394, bavuye kuri miliyoni 10 n’ibihumbi 500 bariho mu myaka 10 ishize[ 2012].Iyo ugereranyije usanga baturarwanda bariyongereyeho nibura miliyoni eshatu.

Mu ibarura ry’umwaka ushize rinagaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage batuye kuri km2 imwe bwiyongereye cyane, aho ubu bugeze ku bantu 503/ 1km2.

Nubwo bimeze bityo ariko, muri  miliyoni zirenga 13 zituye u Rwanda, 72.1% byabo uyu munsi babarirwa mu bice by’ibyaro, mugihe 27.9% aribo batuye mu bice by’umujyi.

Abatuye mu mijyi kandi barimo 13.2% bangana na 1 700 000 batuye mu mujyi wa Kigali gusa. Ibi bisobanuye ko hari ababarirwa mu gice cy’umujyi ariko iyunganira Kigali ndetse n’utundi duce dutandukanye.

Mu baturage bo hirya no hino baganiriye n’Isango Star, bavuga ko bitakiri ngombwa kwirukira mu mujyi wa Kigali bitewe n’uko hari ibice byo hafi y’umujyi bigenda bikura mu iterambere, bigatuma bamwe bava muri Kigali bakajya gutura mu nkengero zawo, nko mu bice bigana i Bugesera,i Rwamagana, ndetse no muri Kamonyi.

Umwe yagize ati: “Mbere nabaga I Gikondo nuko nzakwimuka.”

Abatuye mu murenge wa Runda wo mu karere ka Kamonyi bavuga ko uko imyaka igenda iza utu duce turushaho gutera imbere mu buryo bwihuse bigafasha abasanzwe bahatuye.

Umwe ati: “Nk’ubu nahageze[gutura] nta etage [igorofa] ziri hano hafi none hamaze kugera hoteli, amazi arahari, wenda imihanda niyo itarakorwa neza. Keretse uriya w’igihara ariko iyo muri karitsiye ntabwo ikoze neza. Ariko ubona ko hari iterambere.”

Undi ati: “maze ubu ngenda manitse amaso! Ubuse ni uku hari hameze! Reka da! Hari nubwo ngenda nkumva ndasitaye kubera kugenda ndebaaa! Ni akagali ka Muganza kose kabaye gutya! Twabonye iterambere kuko twabonye umuriro, tubona amazi….”

“biratandukanye kuko iyi mihanda ihari kera yari mbarwa, idaharuye…gukata hariya hirya, hari  akayira gatoya kazamuye. Ubu iterambere riri kuza, imashini zaraje zicamo imihanda! Uzi inkomati yaberaga hariya hepfo [ku ivomo rusange] amazi ataraza?!byari hatali.”  

Abatuye mur’ utwo duce tw’inkengero z’umujyi wa Kigali bavuga ko uko ibijyanye n’imiturire birushaho gutera imbere bigenda bizana  n’ibikorwaremezo bigezweho, ibyo abahatuye badasiba kubyungukiramo.

Umwe ati: “Iyo hagize umukire uza kubaka muri yi karitsiye, bituma wa muntu utabonaga akazi, hari igihe ashobora kukabona.” “ abafundi barubaka, abakora ubuyede bakabukora, mbega akazi karaboneka ndetse n’uko iterambere rigenda riza ninako kagenda kaboneka.”

Undi ati: “ ubuse ko nsigaye mvima kuri robine, nsigaye ncana amashanyarazi, ubwo ikindi kibazo mfite ni ikihe? Ubuse sinateye imbere! Numva nta nuwanyimura aha ngo ngire aho njya! Ubwo se naba ngiye kureba ikindi kihe?!”

“iyo umujyi uri kwaguka n’abaturage babona akazi…kandi icyiza cy’aha, n’abanyakigali bari kuza kuhatura kuko babonye ubwiza bwaho.”

“ Ibi bisenge by’amazu ubona ni abanyakigali bari kuyazamura, ahubwo uzi ubwenge yavayo hakiri kare!kuko hari igihe bizagera, kuyivamo bimunanire kandi ubu yarafite amayira yo kuyivamo.”

Straton Habyarimana; Impuguke mu bijyanye n’ubukungu, avuga ko ibyo binarinda urubyiruko n’abandi kwirundira mu mujyi wa Kigali kuko aho n’aho haboneka amahirwe menshi y’imirimo bikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Ati: “ibyo bintu byo guteza imbere imijyi myinshi bituma n’abaturage bakora imirimo itandukanye babona amasoko. Iyo bafite imijyi cyangwa andi masoko ari hafi aho bituma babasha kubigezaho bikabahendukira noneho n’ababigura bikabahendukira.”

“ hazamo no guhanga imirimo, kuba abantu babasha kugera kuri servise zikenewe  kuko burya mu mijyi habamo serivise nyinshi, kuburyo iyo uyigiyemo ubasha kwiteza imbere, abakora bakabona abakiliya, mbese hakajya urujya n’uruza rw’abantu noneho akenshi usanga hagera n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa na za serivise. Ibyo byose rero bigira uruhare mu iterambere.”

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Mar 2, 2023 - 15:26