Israel: Nta mashanyarazi, amazi cyangwa peteroli bizajya muri Gaza, abashimuswe batararekurwa.

Israel Katz; Minisitiri ufite ibikomoka kuri peteroli mu nshingano ze, yatangaje ko igotwa ry’akarere ka Gaza gatuwe n’abanyapalestina babarirwa muri miliyoni 2.3, ridashobora guhagarara kugeza igihe abanya-Israel bashimuswe n’umutwe w’abanya-Palestine wa Hamas, barekuwe.

kwamamaza

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Katz yavuze ko muriro w’amashanyarazi ushobora koherezwa muri Gaza cyangwa amazi, cyangwa se kuba hari ikamyo y’ibikomoka kuri peteroli ihnjira kugeza igihe abanya-Israel bashimuswe barekuwe.

Uyu mwanzuro washyizweho nyuma y’igitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel, cyahitanye abarenga 1200.

Ubu ingabo zirwanira ku butaka za Israel zigose akarere ka Gaza mugihe zitegereje kwinjira, mu gitero cyo ku butaka kiri gutegurwa.

Uretse umubare munini w’ingabo zihari zitegereje ibwirizwa, hari n’intwaro zikomeye ziri hafi y’amarembo y’aka karere.

Nubwo bimeze bitya, Israel ikomeje kugaba ibitero byo mu kirere amanywa n’ijoro, aho ubutegetsi bwo muri Gaza bwatangaje ko bimaze guhitana abasivile babarirwa mu 1 354.

RFI ivuga ko ubutegetsi bwa Israel bwatangaje ko bumaze gutora imirambo 1500 y’abarwanyi ba Hamas mu bice bitandukanye by’iki gihugu, aho bari binjiye ku ya 7 Ukwakira (10), 2023, banyuze mu nzira y’amazi, abakoresheje imodoka, abakoresheje inzira y’ikirere ndetse n’ibisasu bya rokete byatewe mu mijyi irimo Tel-Aviv.

Iki gitero cyahitanye abanya-Israel babarirwa mu 1200 barimo abasivile bari mu ngo zabo, abo basangaga mu muhanda, abo basanze mu birori n’ahandi, cyane mu majyepfo y’iki gihugu mu bice bihana imbibi n’Akarere ka Gaza.

Gaza iza imbere mu hantu hatuwe cyane ku isi, aho kuri km2 hatuwe n’abanyapalestina 5 500. Israel yamaze kumenya ko abaturage batuye mu gice cyo hejuru y’ubutaka mugihe Hamas yacukuye imyobo munsi y’amazu ageretse atuwe n’abasivile[mu kuzimu] ari naho abategetsi b’uyu mutwe baba ndetse banategurira ibitero byabo.

Ibi bishyira mu kaga ubuzima bw’abasivile, mugihe Ubutegetsi bwa Israel bwatangaje ko bugiye gusiba uyu mutwe burundu, ndetse ibitero byayo biri kwibasira ahari abarwanyi ba Hamas hose.

Muri  2017, mu gihe cy’igitero cya Mossoul, byasabwe abasilikari 100 000 kugira ngo batsinde intagondwa 5 000 zo muri ISIS. Ubu gutsinda urugamba rwa Gaza bizasaba Israel imbaraga nyinshi, ubushobozi mu buryo bw’igisilikari n’ibikoresho.

Iyi ntambara igoranye kandi ishobora kumara igihe kirekire, bitewe n’imiterere yahabera urugamba.

 Oct 12, 2023 - 22:35