Taïwan igiye kongera ingengo y'imari ikoreshwa mu gisirikare

Taïwan ytangaje ko umwaka utaha w’2023 izangera ingego y’imari ya gisirikare ho 14% by'ayo ikoresha ubu. Uyu mushinga wa guverinoma ya Taïwan na Perezidante Tsai Ing-wen, uje mugihe Ubushinwa bwatangije imyitozo ya gisirikare hirya no hino mu mpande z’iki kirwa kubera uruzinduko rwa Nancy Pelosi.

kwamamaza

Su Tseng-chang; Umuvugizi wa Minisitiri w’intebe wa Taïwan,  yagize ati: "Mu rwego rwo kurinda umutekano w’igihugu, ingengo y’imari y’ingabo y’umwaka utaha izagera kuri miliyari 586.3 z’amadolari Tw."

Taipei yatanze umushinga mushya wa  miliyari 415,1 z’amadolari ya  Taïwan (miliyari 13,7 z’amayero) azakoreshwa mu ngengo y’imari y’igisirikarey’umwaka utaka.

Aya mafaranga azakoreshwa mu gisirikare yiyongereho 13% y’ayakoreshwejwe umwaka ushize, ndetse yamaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko.

Mu itangazo ry’urwego rushinzwe ingengo y’imari ruvuga ko arimo azakoreshwa no kugura indege z’intambara.

N'ubwo hongeye amafaranga azakoreshwa mu gisirikare, Taïwan iracyafite akazi ko gushyiraho ingamba zo kurwanya igihangange ‘Ubushinwa’.

Jean-Yves Heurtebise, umwarimu muri kaminuza Gatolika Fu-Jen yo muri Taïwan, yagize ati: “Iyo tuvuze kuri Taïwan buri gihe haba hari iki kibazo: ese hari ubushobozi mu buryo bwo bw'intwaro ziyemerera guhangana n’igitero cyo ku butaka? Ese igomba kugira intwaro zo kwirinda igitero cya misile? Ese birakwiye guteza imbere intwaro zidasanzwe?”

Gutinya ko ingabo z’Ubushinwa

Jean -Yves Heurtebise  avuga ko “Urugero rwa Ukraine rusa nkaho rwerekanye urwego rw'intwaro,  ni uko umubare munini w'intwaro nto wari mwiza kuruta umubare muto w'intwaro zihenze cyane kandi zishobora gusenywa ku buryo bworoshye, nk'indege za misile.”

Ubushinwa bufata Taïwan  nk’intara yayo, mugihe yo ifite ubwoba bw’uko hashobora kuzakoreshwa ingufu za gisirikare. Nimugihe Ubushinwa bumaze igihe butangije imyitozo ya gisirikare nyuma y’uruzinduko rwa perezidante w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite y’Amerika muri Taïwan, rugatuma ibibazo bifata indi ntera.

Ibibazo byafashe indi ntera mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Xi Jinping, ndetse no kuba Uburusiya bwarateye muri Ukraine byerekanye ko iterabwoba ryo mu magambo ryo ku butegetsi bw'igitugu bw'abaturanyi rishobora Kuba impamo.

Ikigereranyo cya Pentagon kivuga ko Taipei ikomeje kuza inyuma cyane ya  Pekin, aho ifite ingabo 88.000 zonyine ziteguye kurwanya miliyoni imwe y’Ubushinwa.

Taïwan yavuguruye amato y’intambara ashaje mu myaka yashize mu gihe hari ubwoba bw’igitero cy’ibikorwa by’igisirikare cy’Ubushinwa ndetse n’igitutu cy’ibitero by’abashinwa bakunze kwinjira mu karere kayo ko kurinda ikirere (Adiz).

Umwaka ushize, Taïwan yabaruye indege zigera ku 950 z’intambara z’Ubushinwa zinjiye mu karere kayo ko kurinda ikirere, inshuro zirenga ebyiri ku ndege 380 zo muri 2020.

 Aug 26, 2022 - 14:16