Vladimir Putin yasuzuguye ubushobozi bw’ingabo ze! : NATO

Jens Stoltenberg; umunyamabanga wa OTAN, yanenze Uburusiya avuga ko Perezida Vladimir Putin yasuzuguye imbaraga z’ingabo z’iki gihugu cye ziri ku rugamba muri Ukraine.

kwamamaza

Ibi yabitangarije ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Handelsblatt. Yavuze ko “Turabona intambwe mbi zabo, kutagira morale, ibibazo byabo mu kuyobora, ibikoresho byabo bibi ndetse n’igihombo kinini”.  

Kwihagararaho kwa Ukraine ku rugamba ndetse no gutera imbere kose ni ubufasha ikomeje guhabwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.  

Icyakora ku cyumweru, mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu, Vladimir Putin yahise asubiza ko byose bigenda hakurikijwe gahunda uko yapanzwe.

Nimugihe ku wa gatanu, Uburusiya bwatangaje ko bwatsinze urugamba umujyi muto wa Soledar ucukurwamo umunyu, ubarizwa muri Donetsk. Niyo ntambwe ya mbere itewe na Moscou nyuma y'amezi atari make ingabo zayo zisubira inyuma, cyane cyane kwivana mu karere ka Kharkiv (Amajyaruguru ashyira Iburasirazuba) no mu mujyi munini wa Kherson (wo mu majyepfo) kubera ibitera by’ingabo za Ukraine byabibasiye.

Ariko Ganna Maliar; Minisitiri w’ingabo wungirije wa Ukraine, yaraye atangaje ko  ingabo za Ukraine zari zifite ibirindiro muri Soledar. Yavuze ko bahagaritse ibitero byagabwe ahantu henshi mu turere twa Luhansk na Donetsk, harimo na Soledar.

Mu ijambo rye atambutsa buri munsi, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yagize ati: "Intambara ya Soledar, i Bakhmout, mu karere kose ka Donetsk, mu karere ka Lugansk irakomeza nta kiruhuko na gito."

Amerika igihe guha imyitozo ingabo za Ukraine.

Ingabo z’Amerika zatangaje umushinga waguye kandi ukomeye wo gutoza ingabo za Ukraine. Ni imyitozo izibanda ku mirwano yagutse kandi igamije kongerera ubushobozi ingabo z’iki gihugu kugira ngo zibashe kwisubiza ubutaka bwabo bufitwe n’abarusiya.

Washington Post ivuga ko Gen, Mark A. Milley; umugaba mukuru w’ingabo z’Amerika, yavuze ko imyitozo yatangiye ku cyumweru mu gace ka Grafenwoehr mu Budage kandi ko izakomeza mu gihe cy’ibyumweru bitanu cyangwa bitandatu.

Ku ikubitiro, Abasirikare bagera kuri 500 nibo bari guhabwa imyitozo ya mbere yibanda ku byo igisirikare cyita intambara z’intwaro zishyizwe hamwe, aho za burende ,izindi imodoka z’imirwano n’izindi ntwaro zashyizwe mu rwego rwo gukumira ibitero bikomeye bibibasira.

Gen Milley yabwiye ikinyamakuru Guardian ko "Turashaka ko Abanya-Ukraine bagira ubushobozi bwo kurengera igihugu cyabo neza".

Ingabo za Biélorussie n’Uburusiya  zatangiye imyitozo ihuriweho.

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Guardian cyanatangaje ko kur’uyu wa mbere, 16 Mutarama (01), Uburusiya na Biélorussie byatangiye imyitozo ihuriweho ku ngabo zirwanira mu kirere.

Ibi byateye ubwoba Ukraine ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba ko Moscou ishobora gukoresha Biélorussie kugira ngo igabe igitero gishya ku butaka bwa Ukraine.

Minisiteri y’ingabo ya Biélorussie, yifashishije urubuga rwa Telegram, yatangaje ko imitwe y’ingabo z’Uburusiya zirwanira mu kirere zageze ku bibuga by’indege bya byayo ku mugoroba wo ku cyumweru.

Yavuze ko biri mu rwego  rwo guhuza ibice bya Biélorussie n’Uburusiya bigize itsinda ry’ingabo z’akarere [itsinda rya brigade ya 120] ryatangiye gukora imyitozo y’intambara guhera mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere.

Ibi bibaye mugihe Putin aherutse kugirira uruzinduko muri Biélorussie.

 Jan 16, 2023 - 14:39