Imitingito –Turkey: Ingangiritse birengeje agaciro ka miliyari 100 z’amadolari.

Ibintu byangijwe n’imitingito yibasiye Turkey na Syria, muri Turkey yangiye ibifite agaciro ka miliyari 100 z’amadolari. Iyi mibare yatangajwe na Banki y’isi, umuryango w’abibumbye, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi hamwe na guverinoma ya Turkey.

kwamamaza

kugeza ubu hashije ukwezi, muri Turkey na Syria  hibasiwe n'imitingito yahitanye abantu  barenga 46.000 ku ruhande rwa Turkey. 

Louisa Vinton, ushinzwe Turkiya muri gahunda  y’umuryango w’abibumbye ishinzwe iterambere (UNDP), yavuze ko " Bimaze kugaragara ko ibyangiritse byonyine biziyongera bikarenga kuri miliyari 100 z'amadolari."

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyifashishije ikoranabuhanga i Gaziantep, mu nama isanzwe y'umuryango w'abibumbye i Genève.

Madam Vinton yanavuze ko " ikiguzi cyo kwiyubaka n'ibindi byose bizajyana no kubaka neza bijyanye no kurengera ibidukikije bizatwara amafaranga arenze ariya."

Ni mugihe kandi iyi mibare itangazwa nayo igifatwa nk'iyagateganyo, ariko agaciro k'ingano y'ibyangijwe ka miliyari 100 kazamurikirwa mu nama izaba ku wa 16 Werurwe (03) i Buruxelles izahuza abaterankunga kugira ngo bafashe Turkey kwiyubaka.

Ku bijyanye n'ayo mafaranga, madam Vinton avuga ko yatengushwe ndetse ababazwa no kubura ubuntu kw'abaterankunga. Yavuze ko kur'ubu, ku mafaranga akenewe byihutirwa angana na miliyari imwe y'amadolari ariko hamaze kuboneka amafaranga angana 9.6% gusa.

Imibare itaranozwa neza igaragaza ko umutingito wabaye mu rukerera rwo ku wa 6 Gashyantare (02) warufite ubukana bwa 7.8 , wakurikiwe n'undi nawo ukomeye wa 7.6, yahitanye abantu 46 000 ndetse usiga ukomerekeje abantu 105 000 muri Turkey gusa.

Iyi mitingito kandi yasenye inyubako 214 000, amagorofa maremare 10 yo mu ntara 11 muri 81 zigize Turkey.

Ku ruhande rwa Syria, Ubuyobozi buvuga ko abantu bapfuye bagera 6 000 na bo bahasize ubuzima.

 Mar 8, 2023 - 09:11