
Amerika yongeye kugaba ibitero muri Iran, Ingabo zayo zihita zishyura
Jun 1, 2026 - 08:54
Amakimbirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Amerika itangaje ko yagabye ibitero ku bikorwaremezo bya gisirikare byo mu majyepfo ya Iran mu mpera z’icyumweru gishize. Iran na yo ivuga ko yahise yihora ku kigo cyakoreshwaga n’ingabo za Amerika mu kugaba ibyo bitero. Ni mu gihe ibi bikomeje gushyira mu kaga agahenge kari kamaze igihe gake hagati y’impande zombi.
kwamamaza
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ku Cyumweru ko zagabye ibitero bishya muri Iran ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, byibasiye radar n’ibikoresho bigenzura indege zitagira abapilote (drones) biherereye mu majyepfo y’icyo gihugu.
Ibi bitero byabereye mu mujyi wa Goruk no ku kirwa cya Qeshm giherereye hafi y’umuhora w’ingenzi wa Hormuz, nk’uko byatangajwe n’Ubutegetsi bw’Ingabo za Amerika bukorera mu burasirazuba bwo hagati (CENTCOM).
Amerika yavuze ko ibyo byakozwe mu rwego rwo gusubiza ibikorwa yise iby’ubushotoranyi bya Iran, birimo kurasa no guhanura drone ya Amerika yo mu bwoko bwa MQ-1 yari iri gukora ubutumwa hejuru y’amazi mpuzamahanga.
Ni inshuro ya gatatu mu gihe kirenga icyumweru kimwe gusa Amerika igaba ibitero ku butaka bwa Iran, mu gihe ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare (02) bikomeje kudindira.
Mu gusubiza, Ingabo za Iran zatangaje kuri uyu wa Mbere ko zagabye igitero ku kigo cya gisirikare cyakoreshwaga n’ingabo za Amerika mu kugaba ibitero ku butaka bwazo. Nubwo zitatangaje aho icyo kigo giherereye, igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko cyahuye n’igitero cya za misile na drones, kikaba ari icya kabiri kibaye muri iki gihugu cyo mu Kigobe cy’Abarabu nyuma y'icyagabwe ku wa kane w'icyumweru gishize.
Igisirikare cya Kuwait cyavuze ko urusaku rw’iturika rwumvikanye rwatewe n’ubwirinzi bwo mu kirere bwashoboye gufata no gusenya ibyo bitero mbere y’uko bigera ku ntego zabyo. Gusa ntabwo cyatangaje igihugu bikekwa ko ibyo bisasu na drone byaturutsemo.
Ku wa 28 Gicurasi (05), Kuwait yari yatangaje igitero nk’iki, nyuma iza kuvuga ko cyari cyaturutse muri Iran, mu gihe Iran yari yavuze ko yari yibasiye ikigo cya Amerika mu rwego rwo kwihorera ku bindi bitero yari imaze kugabwaho.
Ku rundi ruhande, intambara ya Israel muri Liban nayo irakomeje hagati y'igisirikare cya Israel n'abarwwanyi b'umutwe wa Hezbollah. Israel yatangaje ko ingabo zayo zafashe igihome cya Beaufort giherereye mu majyepfo ya Liban, ibyo abayobozi bayo bavuga ko biha igisirikare amahirwe yo kwagura ibikorwa byacyo muri ako gace.
Minisitiri w’Ubuzima wa Liban yatangaje ko kuva ku wa 2 Werurwe 03), ibikorwa bya gisirikare bya Israel bimaze guhitana abantu 3.412 no gukomeretsa abandi 10.269, mu gihe imirwano ikomeje kwaguka mu majyepfo y’icyo gihugu.
Iyi myivumbagatanyo mishya hagati ya Amerika na Iran, yiyongera ku ntambara zikomeje muri Libani no mu bindi bice by’uburasirazuba bwo hagati, ikomeje kongera impungenge z’ihungabana rikomeye ry’umutekano muri aka karere gafite uruhare rukomeye ku bukungu n’umutekano by’isi.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


