Bruxelles: ibihano byafatiwe Umubyeyi w'uwashinze umutwe w'abacanshuro Wagner byakuweho.

Ubutabera bw’ibihugu by’i Burayi bwakuyeho ibihano byafatiwe nyina w’umuyobozi w’umutwe w'abanshancuro  b’abaparakomando bo mu Burusiya Wagner. Uyu mwanzuro wafashwe ku wa gatatu i Buruseli nk'icyemezo cya mbere cyari giteganijwe ku byemezo by’ibihano bifitanye isano n’intambara yo muri Ukraine

kwamamaza

Urukiko rw’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi rwemeje ko umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigojine, ari we nyirabayazana w’ibikorwa byahungabanyije ubusugire bw’ubutaka, n’ubwigenge bwa Ukraine.

Ariko rubuga ko ihuriro rye n'umubyeyi we Madamu Violetta Prigojina ryashyizweho mu gihe cyo gufata ingamba zo kubuza ariko ridashingiye ku mibanire ya kibyeyi.

Rubuga ko bidahagije kugira ngo hemezwe ko Umubyeyi we ashyirwa ku rutonde rw'abafatirwa ibihano kubera amakimbirane yo muri Ukraine.

Evguéni Prigojine, umugabo w'umucuruzi w'imyaka 61 y'amavuko, wakijijwe no kugira uburiro/ resitora. Uyu mugabo yashinze umutwe w'abaparakomando wa Wagner mu mwaka w'2014, ariwo ufite uruhare mu gufatwa k'umujyi wa Bakhmout ku wa gatatu, umujyi warumaze amezi menshi Ari izingiro ry'urugamba rw'iburasirazuba bwa Ukraine.

Nyina Violetta Prigojina w'imyaka 83 yahizweho ingaruka no kubuzwa kwinjira mu bihugu bigize umuryango w'ubumwe bw'Uburayi [EU] no gufatirwa umutungo kuva ku italiki 23 Gashyantare (02) 2022, nyuma gato Uburusiya bwemeje  ubwigenge bw'ibice bya Ukraine byigaruriwe n'imitwe bushyigikiye, ndetse bugacya bugaba igitero simusiga ku gihugu cya Ukraine.

Kugira ngo afatirwr ibihano, Inama y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi yari yamenye ko Violetta Prigojina ari nyiri ikigo "Concord Management and Consulting LLC", kibarizwa mu itsinda rya Concord, ryashinzwe kandi rikagenzurwa n'umuhungu we kugeza mu mwaka wa 2019, kandi  ari na nyiri andi masosiyete afite Aho ahuriye n'umuhungu we.

Icyo gihe Kandi, hashingiwe ku kuba Violetta Prigojina yarashyigikiye ibikorwa na politiki bibangamira ubusugire bw’ubutaka,  n’ubwigenge bwa Ukraine.

Gukurwaho ibihano, urukiko rwa EU rwavuze ko byagaragaye ko kuva muri 2017, Violetta atakiri mu micungire ya Concord management and Consulting kuva mu 2017, kabone niyo yaba yarayigizemo uruhare.

Rubuga ko Kandi Nyanama ya EU itagaragaza ibimenyetso by'uko hari bundi bucuruzi akora bufitanye isano n'umuhungu we.

Ibyo byatumye Urukiko rufata icyemezo cyo kumukuraho ibihano, rwemeza ko umubano w’umuryango hagati ya Madamu Prigojina n’umuhungu we udashobora kuba uhagije kugira ngo ashyirwe ku rutonde rwirabura [blacklist].

Muri rusange, kuva Uburusiya bwiyomekaho intara ya Crimea muri 2014, abantu 1 473 hamwe n'ibigo 205 byafatiriwe imitungo yabyo irimo  amazu, za konti ndetse n'ibindi, abandi babuzwa kwinjira mu bihugu binyamuryango bigize EU. Abo biganjemo abaherwe[ Oligarch] nabo mu miryango yabo.

Ibyo bihano byabaye ibisubizo bikomeye imbere y'ubutabera bw'Uburayi. 

Ibi bihano Kandi byatumye muri 2022, abacuruzi bagera mu 100 bazana ibirego muri EU, muri rusange, bifitanye isano na dosiye yo muri Ukraine.

Ikurwaho ry'ibyemezo byari byarafatiwe Madamu Prigojina ni cyo cyemezo cya mbere gifashwe ku bijyanye n'ibihano byafashwe mu rwego rw'intambara yo muri Ukraine.

Ku ya 1 Werurwe (03), Perezida w'Urukiko yatanze icyemezo cy'agateganyo gihagarika igice cy'ibihano byafatiwe umupilote w'Uburusiya, Nikita Mazepin, kugira ngo amwemerere gushaka viza F1, mu gihe agitegereje ko urukiko rufata icyemezo ku miterere y'uru rubanza rwe.

Oligarchs Roman Abramovich wahoze Ari nyiri Chelsea, Mikhail Fridman na Petr Aven nabo bari mu bantu bazanye ibirego byo gukurirwaho ibihano bafatiwe.

Nk’uko imibare iheruka ibivuga, yerekana ko imitungo ifite agaciro kangana na miliyari 21.5 z’amayero hamwe n’ibigo byemewe yahagaritswe.

 Mar 9, 2023 - 10:11