Sudani y’Epfo yatangiye imyiteguro yihutirwa kubera ubwoba bwa Ebola

Mu gihe ubwiyongere bw’abandura Ebola bukomeje gutera impungenge muri RDC, Guverinoma ya Sudani y’Epfo yatangaje ko yatangiye imyiteguro yihutirwa yo gukumira icyo cyorezo mbere y’uko kigera ku butaka bwayo. Ni nyuma y’inama yabereye i Juba ku wa 26 Gicurasi (05) yahuje inzego z’ubuzima n’abafatanyabikorwa barimo mpuzamahanga.

kwamamaza

Minisiteri y’Ubuzima ya Sudani y’Epfo yavuze ko igihugu kiri ku rwego rwa 29% gusa mu kwitegura guhangana na Ebola. Ibi  byatumye hashyirwaho gahunda izamara amezi atatu igatwara miliyoni 7,3 z’amadolari ya Amerika kugira ngo ubushobozi bwo kuyikumira no kuyivura bwongerwe.

Nubwo kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uratangazwa muri icyo gihugu, Minisitiri w’Ubuzima Luke Thomson Thoan yavuze ko bafite impungenge zikomeye kubera imipaka ihuza Sudani y’Epfo na RDC ndetse na Uganda idacungwa neza, ibishobora koroshya ikwirakwira ry’icyorezo.

RFI yatangaje ko kugeza ubu, Sudani y’Epfo ifite laboratwari ishobora gupima Ebola ndetse n’ikigo cyakira abarwayi bashyirwa mu kato i Juba, ariko ibikorwa bifatika byo kohereza ibikoresho n’abakozi mu bice bishobora kwibasirwa n’icyorezo ntibiratangira.

 May 27, 2026 - 12:40