
Uvira: Abasaga 10,000 bugarijwe n’ibibazo by’ubuzima n’imibereho mibi
Aug 5, 2025 - 13:24
Impunzi zisaga 10,000 zahungiye i Uvira muri Kivu y'Epfo zihangayikishijwe n’imibereho mibi, aho benshi barara hanze kuko batagira aho kuba, nta mafunguro, nta buvuzi n’amazi meza bafite, ndetse bugarijwe n'indwara ziterwa n'umwanda n'amazi mabi.
kwamamaza
Ibi byatangajwe na Mwami Romain Lenge, umuyobozi wa gakondo wa Bavira. Yavuze ko izi mpunzi zahungiye Uvira ziganjemo izaturutse i Goma na Bukavu kubera intambara ya M23 igihanganyemo na FARDC, Wazalendo n'ingabo z'Uburundi, kandi zikomeje kwiyongera.
Mwami Lenge yagize ati: “Iyo ntambarayatumye abaturage benshi bava mu byabo. Twabaruye umubare munini w'abahunze bavuye Goma na Bukavu. Kubitaho ni ikibazo gikomeye cyane. Barara hanze kuko batagira aho kuba, kandi bugarijwe n'indwara ziterwa n’amazi mabi."
Yasabye ubuyobozi bwa Leta ya RD Congo n’imiryango mpuzamahanga gutabara vuba, kugira ngo hirindwe ingaruka zikomeye zishobora guterwa n'imibereho mibi ndetse n’indwara ziterwa n'umwanda.
@Radio okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


