Ibihugu byiyemeje kuyishyigikira Ukraine byemeje ingamba nshya z’umutekano

Ibihugu 35 byiyemeje gushyigikira Ukraine byashyizeho ingamba nshya z’umutekano zikubiye mu cyiswe "amasezerano ya Paris" zigamije kurinda Ukraine no kuyifasha kugera ku mahoro arambye nyuma y’agahenge mu ntambara ihanganyemo igihe n’Uburusiya. Izi ngamba zemejwe mu nama yabereye i Paris ku wa 6 Mutarama (01) 2026, ku bufatanye n’Ubufaransa n’Amerika, mu rwego rwo gukumira ko amasezerano y’amahoro yahinduka igitutu gishya kuri Ukraine.

kwamamaza

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko habonetse ubwumvikane bushingiye ku bikorwa hagati y’ibihugu byitabiriye iyo nama. Yashimangiye ko ingamba zemejwe ari urufunguzo rwo kwirinda ko Ukraine yishyikiriza u Burusiya mu izina ry’amahoro.

Yanatangaje ko Ubufaransa bushobora kohereza ibihumbi by’abasirikare mu butumwa bwo kubungabunga amahoro nyuma y’agahenge.

Ati:" Hashobora koherezwa ibihumbi by’abasirikare b’Abafaransa kugira ngo babungabunge amahoro muri Ukraine nyuma y’agahenge. Ubufaransa buzagira uruhare mu kongera imbaraga no kuvugurura ingabo za Ukraine."

Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko hari ubushake bwo kohereza ibihumbi by’abasirikare mu bikorwa byo hanze ku munsi ukurikiye ihagarikwa ry’intambara. Ariko yashimangiye ko atari ingabo zigenewe kujya ku rugamba, ahubwo zigamije gukomeza amahoro no gushyigikira gahunda z’umutekano mu gihugu.

Ubudage na bwo bwagaragaje ubushake bwo gutanga umusanzu mu bya politiki, imari n’igisirikare. Chancelier Friedrich Merz yavuze ko igihugu cye gishobora kohereza ingabo mu gihugu kinyamuryango cya Otan gihana imbibi na Ukraine nyuma y’agahenge.

Yavuze ko Berlin itarafata icyemezo cya nyuma ku miterere n'ingano by’uwo musanzu wayo kuko bizagenwa na guverinoma ndetse n'Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu. Yongeyeho ko amahitamo yose agishoboka. Gusa ariko yagaragaje ko kugera ku mahoro bishobora gusaba kumvikana no kugira ibyo impande zombi zihanganye zemeranyaho.

Ubutaliyani bwo bwatangaje ko butazohereza ingabo ku butaka bwa Ukraine. Ariko Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni yavuze ko igihugu cye kizakomeza gushyigikira umutekano wa Ukraine mu bundi buryo. Yasobanuye ko ingamba z’umutekano zizaba mu masezerano yagutse azakorwa ku bufatanye n’Amerika. Agaragaza ko Roma idashaka kwinjira mu butumwa bwo kurinda amahoro hifashishijwe ingabo ku butaka.

Ubwongereza n'Ubufaransa nibyo bihugu byombi byemeye kuzohereza abasirikari babyo kugarura amahoro muri Ukraine.

Amerika na Ukraine byashimye intambwe yatewe i Paris. Intumwa zari zihagarariye Perezida Donald Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner, zatangaje ko ingamba z’umutekano ziri hafi kurangira gutegurwa. Zivuga ko zizaha Ukraine icyizere cy’ejo hazaza nyuma y’intambara.

Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko hateguwe inyandiko zifatika kandi ari izitagarukira mu magambo gusa. Yashimangiye ko zisobanura uruhare rw’ibihugu mu butaka, mu kirere no mu nyanja y'umukara ( Mer Noir/ Black Sea). Yongeyeho ko zigomba gushingira ku mategeko ahamye.

Nubwo hari ubwumvikane bwa politiki, gusa haracyari urujijo ku buryo bwa gisirikare. Ibihugu bike ni byo byemeye kohereza ingabo ku butaka bwa Ukraine. Abenshi baracyategereje amasezerano y'agahenge.

Ibi bigaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa, cyane ku nshingano zahawe Amerika ku ruhare rw'ibiganiro n'Uburusiya. Nubwo impande zihanganye zitarumvikana ku bijyanye n'ubutaka bwa Donbass. Ukraine ntishaka gutanga ubutaka mugihe Uburusiya nabwo butiteguye kuburekura.

@rfi

 Jan 7, 2026 - 10:27