Amerika na Iran bongeye kurasanaho nyuma  y’uko agahenge kacumbagiraga

Amerika yongeye kugaba ibitero mu majyepfo ya Iran mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, Iran nayo ihita itangaza ko yibasiye ibirindiro bya Amerika ariko ntiyatangaza ibyo ari byo. Ni mu gihe impande zombi zimaze igihe zihigana ndetse ubushyamirane bwari bumaze gufata indi ntera nyuma y’agahenge kari kamaze igihe gacumbagira.

kwamamaza

Umwe mu bayobozi ba Amerika yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu cyarashe drones enye za Iran ndetse kigatera ikigo gicungirwamo ibikorwa bya drones ku cyambu cya Bandar Abbas, mu majyepfo ya Iran. Uyu muyobozi yavuze kandi ko icyo gitero cyabaye mbere y’uko Iran irasa indi drone ya gatanu.

Mu gusubiza, Umutwe udasanzwe w'igisilikari cya Iran watangaje ko wagabye igitero ku birindiro bya Amerika, nubwo utatangaje aho biherereye. Gusa igisirikare cya Kuwait cyatangaje ko cyahanganye n’ibitero byakozwe hakoreshejwe missiles na drones.

Ibi bitero bibaye mu gihe Iran ikomeje gushinja Amerika kurenga ku gahenge kariho. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yavuze ko ibitero byagabwe kuri Bandar Abbas ari ukurenga ku masezerano y’agahenge bikomeye, ishimangira ko izafata ingamba zose zikenewe mu kurinda ubusugire bwayo.

Umuvugizi w’iyi minisiteri, Esmaïl Baghaï, yanenze kandi amagambo y’iterabwoba yavuzwe n’abayobozi ba Amerika nyuma y’ibyatangajwe na Perezida Donald Trump ku bijyanye n’inzira ya Hormuz.

Ku wa Gatatu, Trump yahakanye amakuru yavugaga ko hari umushinga w’amasezerano wari guha Iran uburenganzira bwo kugenzura inzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi zinyuramo ubucuruzi bwa peteroli ku Isi. Yavuze ko nta gihugu kizemererwa kugenzura iyo nzira, amagambo yasaga n’aburira Oman, igihugu gisanzwe gifitanye umubano wa gisirikare n’ubukungu na Amerika.

Ku rundi ruhande, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu (AIE) cyatangaje ko amakimbirane ari mu burasirazuba bwo hagati ari gutuma ibihugu byinshi bisubiramo ingamba zabyo mu bijyanye n’ingufu, birimo gushaka andi masoko n’indi miyoboro yo gutanga peteroli na gaz, mu rwego rwo kwirinda ihungabana rikomeje guterwa n’iyi ntambara.

Umuyobozi wa AIE, Fatih Birol, yavuze ko Isi iri mu bibazo bikomeye by’umutekano w’ingufu bishobora guhindura ishoramari mpuzamahanga nk’uko byagenze nyuma y’ihungabana rya peteroli mu myaka ya 1970.

Yavuze ko ibihugu biri gushora imari mu miyoboro mishya, ingufu zisubira n’ibikorwaremezo by’ingufu, aho amafaranga azashorwa muri uru rwego mu 2026 ashobora kugera kuri miliyari 3.400$ arimo miliyari 2.200 zizashorwa mu miyoboro y’amashanyarazi, kubika ingufu, ibikomoka kuri énergie itangiza ibidukikije, ingufu za Nikeleyeri n’izisubira, ndetse no kongera ikoreshwa ry’amashanyarazi.

Yagaragaje ko ibi biri gukorwa binyuze mu kubaka imiyoboro mishya ya peteroli na gaz, ibikorwaremezo byo gutanga ingufu ndetse no kongera kwifashisha umutungo kamere w’ibihugu ubwabyo.

Raporo ya AIE igaragaza ko amafaranga azashorwa mu rwego rw’ingufu ku Isi ashobora kugera kuri miliyari 3.400 z’amadolari mu 2026, arimo miliyari 2.200 zizashorwa mu miyoboro y’amashanyarazi, kubika ingufu, ibikomoka kuri énergie itangiza ibidukikije, ingufu za nucléaire n’izisubira, ndetse no kongera ikoreshwa ry’amashanyarazi.

@RFI

 May 28, 2026 - 11:03