China: Ese kuki inkubiri ya Covid iteje impungenge amahanga?

Muri iki gihe Ubushinwa bwugarijwe n’inkubiri ikomeye ya Covid-19 ugereranyihe n’uko bimeze ahandi ku isi. Gusa amakuru atangazwa na AFP avuga ko ibitangazwa bitizewe, ibyegeranyo bitandukanye n’imvo ya virus nsha yihinduranyije ishidikanywaho.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho nyuma yuko iki gihugu gikuyemo amabwirizwa yo gukumira iki cyorezo maze bitera impungenge ibihugu byinshi.

Amakuru  atangazwa ntiyizewe

Mu kwezi gushize, Leta ya Pékin yakuyeho gukorera abaturage bagiye ahahurirwa abantu benshi gutanga ikizamini cya PCR, ndetse ivuga ko itazongera kubarura abanduye ku butaka bwayo.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubuzima (NHC) [wafata nka minisiteri y’Ubuzima] yahagaritse gutangaza imibare y’abanduye cyangwa abapfuye. Ubu, ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe kugenzura no gukumira indwara(CDC) kibishinzwe, cyatangaje ko bizajya bikorwa rimwe mu kwezi.

Inzego z’ubutegetsi ziherutse gushindura ibipimo ngenderwaho bigaragaza ko uwapfuye yaba yahitanywe na Covid. Ibi byatumye kuva ku italiki ya 7 Ukuboza (12) 2022, abantu 15 gusa [mu gihugu gituwe n’abaturage babarirwa muri miliyari imwe na miliyoni 400,] aribo batangazwa nk’abishwe n’iki cyorezo.

Ibi byatumye imibare itangazwa na leta y’Ubushinwa ishidikanwaho ku kuba itagaragaza ukuri kw’ibihari, mugihe ibitaro n’ibigo bindi bivurirwamo byuzuye abarwayi ndetse n’abagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Abategetsi bazi neza ko mu byumweru bishize bakiriye imibare mike cyane ugereranyije no mu bihe byashize, aho hafatwaga ibizamini ku kigero cyo hejuru.

Yin Wenwu; ushinzwe kurwanya indwara yatangaje ko abategetsi bakoze ubushakashatsi hifashishijwe amakuru yakusanyijwe hifashishije ikoranabuhanga, abagana ibitaro, ikigero cy’abasaba imiti igabanya umuriro ndetse n’abakenera ubuvuzi bwihutirwa.

Ibihugu byinshi birimo Amerika, Australie na Canada byatangaje ko nta kuri kuri mu makuru atangazwa n’Ubushinwa kugira ngo yemeze umwanzuro wabo w’ikizamini cya PCR kiba cyakorewe abagenzi bava mu Bushinwa.

 Abategetsi bato batangiye gutangaza imibare y’abanduye: nko mu ntara ya Zhejiang iherereye Iburasirazuba ndetse ihana imbibi na Shanghai, yakoze isuzuma mu cyumweru gishize bukagaragaza ko nibura miliyoni y’abaturage bandura iki cyorezo buri munsi.

Umujyi wa Qingdao (Iburasirazuba) watangaje ko abantu bashya 500 000 banduye ndetse uwa Dongguan (Amajyepfo) utangaza ko handuye abantu 300 000.

Mu kirwa cy’intara ya Hainan (Amajyepfo), ku wa gatanu Ubutegetsi bwaho  bwatangaje ko abanduye barenga 50% by’abaturage baho, mugihe mu mijyi ya  Quzhou na Zhoushan (Iburasirazuba) yagaragaje ko nibura 30% bw’abaturage bahatuye bafashwe na Covid-19.

Wu Zunyou; Umwe mu bahanga mu kuvura indwara z’ibyorezo mu Bushinwa, ku wa kane w’icyumweru gishize yatangaje ko imijyi yo muri Pékin, Chengdu (Amajyepfo ashyira Iburengerazuba) no muri Tianjin (Amajyaruguru), naho ariko bimeze.

Muri Shanghai, icyorezo kimaze kugira ingaruka kuri 70% by’abahatuye cyangwa barengaho inshuro 20 cyangwa 30 mu nkubiri yabaye mu gihe cy’itumba umwaka ushize w’2022, nk’uko byatangajwe na Chen Erzhen,umuyobozi wungirije w’ibitaro bya  Ruijin.

Icyakora bisa n’ibigoye kwegeranya amakuru atangazwa yose kugira ngo ukuremo ishusho nyayo y’ikibazo kiri mur’iki gihugu. Imibare yatangajwe mu nama y’inzego z’ubuzima mu kwezi gushize yerekana ko miliyoni 250 zanduye mu minsi 20 ya mbere y’ukwezi k’Ukuboza(12).

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Hong Kong bavuga ko Abashinwa bagera kuri miliyoni bashobora gupfa bazize virusi ya corona muri iki gihe cy'itumba.

Isosiyete ikora isesengura  mu by’ubuvuzi mu Bwongereza (Airfinity) ivuga ko umubare w’abantu bapfa buri munsi mu Bushinwa bagera ku 11 000 naho abanduye bakagera kuri miliyoni 1.8 ku munsi, ndetse igateganya ko mu mpera za Mata(4) , abazize iki cyorezo bazagera ku bantu miliyoni 1.7.

Ukwihinduranya gushya

Kugeza ubu ibihugu byisnhi bitewe impungenge na virus nsha za Covid zishobora kwihinduranya ndetse zishyiraho uburyo bwo gusaba ibizamini abagenzi bavuye mu Bushinwa.Icyakora nta bwoko bushya bwa Covid buragaragazwa.

Xu Wenbo, umuyobozi wa CDC, yatangaje ko hari gutegurwa ibipimo bishya byakusanyijwe mu gihugu.

Asubiza ku kibazo cyo kuba ubwoko bwa Omicron  bwitwa Delta buteye ubwoba bukomeje gukwirakwira, yavuze ko ubwoko bwa Omicron  bwa BA.5.2 na BF.7 ariko bwiganje mu murwa mukuru, naho Delta iri muri Shangai.

Mu bihugu byinshi by’iburengerazuba, virus ya XBB na BQ, ariyo ikomeje gukwirakwira ariko iyo iri ku kigero cyo hasi mu Bushinwa.

Nimugihe ibipimo byafashwe byerekana ko virus zihinduranyije zica cyane ziri ku kigero gito mu Bushinwa.

 Jan 4, 2023 - 13:52