Siriya: abantu barindwi baguye mu gitero cyagabwe ku bikamyo bitwaye intwaro.

Abantu barindwi nibo biciwe mu gitero cy’indege zitaramenyekana zarashe ku bikamyo byari bitwaye intwaro, bivuye muri Iran byerekeza iburasirabuza bwa Siriya/Syrie, nk’uko byatangajwe n’umuryango utegamiye kuri leta wo muri Siriya.

kwamamaza

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (OSDH),  uvuga ko abashoferi barindwi b’ibyo bikamyo cyangwa abandi bandi barikumwe nabo [badakomoka muri Siriya] baguye muri icyo gitero mu kage ka  Boukamal, ku mupaka wa Irak.

Icyo gitero cyari kigendereye kamyo 6 zari zitwaye intwaro zivuye muri Iran, ubwo zari zitangiye kwinjira ku butaka bwa Siriya, hafi n’umupaka wa Irak.

Rami Abdel Rahmane, ukuriye uyu muryango, yabwiye AFP ko“ izo kamyo zari zitwaye intwaro zo muri Iran”.

Ubusanzwe igihugu cya Iran gifasha leta ya Siriya hamwe n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Irani urwanira mu bice bihana imbibi na Irak.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu (OSDH), uvuga ko mu cyumweru gishize, nibura amakamyo nkayo abiri ariyo yabashije kwinjiza intwaro muri Siriya avuye muri Irak.

Si ubwa mbere igitero nk’iki kibaye kuko no mu Ugushyingo (11), hari icyibasiye imodoka zari zitwaye intwaro hamwe n’ibikamyo bya peteroli by’abarwanyi ba Hezbollah cyahitanye nibura abantu 14 , nk’uko bitangazwa n’uyu muryango, OSDH.

Mu Ukuboza, umuyobozi w’igisilikari cya Israël, Avi Kohavi, yahishuye ko igihugu cye aricyo cyagabye icyo gitero. Yongeraho na konvaye itwaye intwaro yari ivuye muri Liban, aho umutwe wa  Hezbollah ushyigikiwe na Iran ukambitse.

Ni gake Israël igaba ibitero kumuturanyi wayo Siriya n’ibyibasira aba barwanyi ba Hezbollah ariko irwanya ko abasilikari ba Iran bashing ibirindiro ku mupaka wayo.

 Iran n’umutwe wa Hezbollah ntibahuza na gato na Israël.

 Jan 30, 2023 - 11:28