
Museveni ari imbere mu majwi y’agateganyo mu matora ya Perezida
Jan 16, 2026 - 08:43
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ari imbere mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora ya Perezida yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Kane na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora. Ni amatora yabaye mu bihe bikomeye byaranzwe n’ihagarikwa rya internet, ubukererwe mu gutora n’umutekano wakajijwe, mu gihe Abanya-Uganda bari guhitamo uzabayobora mu myaka iri imbere.
kwamamaza
Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda yatangaje ko mu majwi y’agateganyo y’amatora ya Perezida, Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari we uri imbere n’amajwi 61,7%, agakurikirwa na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ufite 33%.
Aya majwi agaragaza ko Museveni amaze gutorwa n’abantu 14.232, mu gihe Bobi Wine amaze gutorwa n’abantu 7.753, mu majwi yose 23.496 amaze kubarwa.
Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko kugeza mu ijoro ryo ku wa Kane, amajwi yari amaze kubarurwa yavaga ku biro by’itora 133 gusa, bingana na 1% by’ibiro by’itora byo mu gihugu hose. Komisiyo y’amatora yatangaje ko biteganyijwe ko amakuru mashya ku byavuye mu matora atangazwa kuri uyu wa Gatanu.

Amatora yabaye ku wa 15 Mutarama (01), umunsi ukomeye kuri Uganda, aho abaturage bitabiriye gutora umukuru w’igihugu. Ingengabihe y’amatora yateganyaga ko ibiro by’itora bifungura saa moya za mu gitondo, ariko mu bice byinshi by’igihugu, yatangiye atinze kubera ihagarikwa rya internet mu gihugu hose.
Nk’uko umunyamakuru wa BBC uri i Kampala yabitangaje, ihagarikwa rya internet ryagize ingaruka ku mikorere y’imashini zisuzuma ibikumwe by’abatora, kuko izo mashini zisaba internet kugira ngo zemeze imyirondoro y’abitabiriye amatora. Ibi byateje ubukererwe no kudatangira kw’amatora ku gihe cyagenwe.

N’ubwo byagenze bityo, abaturage benshi bari babukereye bakomeje kwihangana, batonze imirongo bategereje gutora. Ni mu gihe nanone umutekano wari wakajijwe hirya no hino mu gihugu, hagaragara abashinzwe umutekano.
Perezida Museveni, ufite imyaka 81 y’amavuko, ari guhatanira manda ya karindwi, nyuma yo kumara ku butegetsi imyaka irenga 40( kuva yafata ubutegetsi mu 1986). Ari guhangana n’abandi bakandida barindwi.
Uwo bahanganye cyane ni Robert Kyagulanyi, uhatanye ku mwanya wa Perezida ku nshuro ya kabiri, akaba afite inkunga ikomeye cyane cyane mu rubyiruko, rwifuza impinduka mu miyoborere y’igihugu.
Aya matora afatwa nk’ikizamini gikomeye ku mbaraga za politiki za Museveni no ku hazaza h’umutekano wa Uganda, cyane ko hagiye hagaragara ibikorwa by’urugomo n’igenzurwa rikomeye, mu gihe amahanga yakomeje gukurikiranira hafi uko agenda. Amerika yatangaje ko intsinzi ya Perezida Museveni ari iheruka muri 2021.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


