Kenya: Guverinoma nshya ya Ruto yiganjemo abanyapolitiki n’abo bivugwa ko ari ukubitura!

Perezida William Ruto yatangaje ba minisitiri bagize guverinoma ye n’abajyanama barimo abagore 10 n’abanyapolitiki batowe, benshi mur’aba ni abamufashije mu gikorwa cye cyo kwiyamamaza.

kwamamaza

Ruto yari yizejeje ko 50% by’imyanya azayiha abagore, ariko muri ba minisitiri 22 barindwi gusa nibo b’abagore.

Yanagennye kandi abandi bagore babiri nk’abajyanama, n’umwe nk’umunyamabanga wa guverinoma. 

Benshi mu bo yahaye imyanya byagaragaye nko guhemba inkoramutima ze zamushyigikiye mu kwiyamamariza kuba perezida.

Abanyapolitiki nibo bagarutse cyane muri guverinoma ye nyuma y’ubutegetsi buvuyeho, ubwo yari abereye visi perezida, bwari bwiganjemo abatekinisiye muri guverinoma. 

Mu gihe cyo kwiyamamaza habaye impaka zibaza niba ba minisitiri bakwiye kujya muri politiki, icyo gihe bamwe mu bari bagize guverinoma bamamazaga Raila Odinga wari ushyigikiwe na Uhuru Kenyatta wari perezida. 

Daily Nation yatangaje ko leta nshya ya William Ruto nk’iya politiki cyan, naho urubuga rw’ikinyamakuru Standard rukavuga ko igizwe cyane n’abanyapolitiki bashimiwe ubudahemuka. 

Mu bo bivugwa ko bagororewe harimo Aden Duale wari umudepite w’akarere ka Garissa mu ntara ya Garissa wavuganiraga cyane Ruto, ubu yagizwe minisitiri w’ingabo. 

Alfred Mutua wahoze ari guverineri w’intara ya Machakos, nawe wabaye hafi ya Ruto mu kwiyamamaza kwe, yagizwe minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Davis Chirchir wari somambike wa William Ruto we yagizwe minisiti w’ingufu. 

Undi munyapolitiki nawe wamamaje Ruto witwa Musalia Mudavadi yagizwe minisitiri w’Intebe, umwanya utari uriho muri leta ivuyeho. 

Ruto yavuze ko minisitiri w’intebe azafasha kugenzura guverinoma no kuyobora ishyirwa mu bikorwa rya politiki zayo. 

 Sep 28, 2022 - 12:46