Ubwongereza: Minisitiri w’Intebe Starmer yanze kwegura nubwo akomeje kotswa igitutu

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, akomeje kunamba ku mwanya we nubwo igitutu cyo kumusaba kwegura gikomeje kwiyongera. Ni nyuma y’amatora y’inzego z’ibanze yasize ishyaka rye ry’Abakozi ritakaje bikomeye imyanya ndetse hakaniyongeraho ibibazo bya politiki bifitanye isano n’ikorwa ry’iperereza ku rubanza rwa Epsteinruomej kugaragaramo abanyapolitiki n'abakomeye batandukanye.

kwamamaza

Kuri uyu wa Gatatu, Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza iraterana mu muhango ngarukamwaka Umwami Charles III, aratangamo ijambo rigaragaza gahunda za guverinoma mu mwaka mushya w’ubucamanza. Icyakora, uwo muhango ugiye kuba mu gihe ubuyobozi bwa Starmer buri mu bihe bikomeye bya politiki.

Abadepite barenga 90 b’ishyaka ry’Abakozi rya Starmer bamaze kumusaba kwegura, ibishobora no kuvamo amatora yo gushaka undi muyobozi mushya w’ishyaka mu gihe haboneka umukandida ushaka kumusimbura.

Byongeye kandi, batandatu mu bagize guverinoma ye, cyane cyane abanyamabanga ba Leta, bamaze kuva mu nshingano zabo mu rwego rwo kugaragaza kutamushyigikira. Aba kandi biyongeraho abaminisitiri bamusabye gutegura ubwegure bwe.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, benshi mu bakurikira hafi pilitiki y'Ubwongereza bagaragaje ko ahazaza ha Starmer hasa n’aharangiye. Gusa ku wa Kabiri, bamwe mu bamushyigikiye bagaragaye imbere ya Downing Street batangaza ko nta gahunda afite yo kwegura.

Hari kandi ibaruwa yashyizweho umukono n’abadepite barenga 100 bo mu ishyaka rye, bavuga ko igihugu gifite ibibazo byinshi bikeneye gukemurwa bityo ko “iki atari igihe cyo kujya mu matora y’imbere mu ishyaka.”

Nubwo bimeze bitya, ibibazo bya politiki no kudahuza kw'abashyigikiye n'abadashyigikiye Starmer bishobora gukomeza kongera igitutu ku buyobozi bwe.

@RFI

 May 13, 2026 - 10:32