Rwanda na DRC mu nama ya mbere yiga ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y’amahoro

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta y’u Rwanda bagiranye inama ya mbere y’akanama gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 27 Kamena (06) 2025.

kwamamaza

Itangazo rivuga kuri iyi nama ryashinzwe hanze na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Guverinoma y'u Rwanda  rigaragaza ko yabaye ku wa 31 Nyakanga (07) 2025, yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byombi ndetse n’abagenzuzi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Leta ya Qatar, Repubulika ya Togo nk’uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), n’Ubuyobozi bwa Komisiyo ya AU.

Akanama gashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano gafite inshingano zo kuganiriraho ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, gukemura amakimbirane ashobora kuvuka ndetse no kwakira ibirego ku byaba byakozwe binyuranyije nayo, hagafatwa ingamba zikwiriye mu kuyakurikiza neza.

Muri iyi nama ya mbere, impande zombi zemeje abayobozi b’akanama, bemeranya ku nyandiko igena uko izindi nama zizajya zikorwa, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, ndetse banategura inama ya mbere y’akanama gahuza inzego z’umutekano zihuriweho na DRC n'u Rwanda (Joint Security Coordination Mechanism).

Minisitiri Amb Nduhungirehe aherutse gutangaza ko inama ya mbere y'aka kanama izaba ku ya 4 Kanama (08) ikabera I Washington, mugihe izindi nama zizajya zibera mu Rwanda no muri RDC, bisimburana.

Yavuze kandi ko inshingano z'aka kanama gahuriweho n'inzego z'umutekano  mubyo kazaba gashyizwe harimo kurandura umutwe w’Iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z'ubwirinzi ku Rwanda.

Ibihugu byari byatumiwe nk’abagenzuzi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar na AU, byagize uruhare rukomeye mu biganiro, ndetse byagaragaje ubushake bwo gukomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, no guhuza iyo gahunda n’izindi ngamba zo mu karere zigamije amahoro arambye.

Impande zombi, u Rwanda na RDC, zashimye uruhare rugaragara rwa AU, Qatar na Amerika mu rugendo rwo kubaka amahoro, kwizerana no gushakira hamwe ibisubizo birambye ku bibazo bimaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

 Aug 1, 2025 - 08:23