Rwamagana: Umukire arimo guhuguza abaturage igishanga

Abahinzi b'ibigori n’imboga mu gishanga cya Kinosho mu karere ka Rwamagana bavuga ko umukire waje muri 2000 asanga bagihingamo akagura ubutaka hafi yacyo, arimo gushaka kukibahuguza aho abeshya ko ari ubutaka yabatije kandi yaraje ahabasanga, bityo bagasaba ubuyobozi kubarenganura kuko batazi icyo yitwaza abambura ubwo butaka.

kwamamaza

Abahinzi ba koperative Gira Ejo Heza Muhinzi ikorera mu gishanga cya Kinosho giherereye mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana, bavuga ko iki gishanga batangiye kugihinga cyera, bigeze muri 2000 haza umushoramari witwa Bisamaza Privati agura ubutaka ruguru yacyo ashyiramo inka. Ubwo inka zikajya zibonera bigera n’aho muri 2019 abayobozi baje muri icyo kibazo ariko mu kwisobanura, Bisamaza ngo yavuze ko ari ubutaka bwe, abajijwe ibyangombwa arabibura, ubuyobozi bwanzura ko abaturage bakomeza kuhahinga.

Bavuga ko vuba aha, batunguwe n’uko umurenge wabahagaritse kongera guhinga muri icyo gishanga ngo uwakibatije aragishaka, bakibaza igihe yakibatirije kandi yarabasanze bagihinga bikabayobera.

Umwe ati "Bisamaza yaraje turishima turavuga ngo tubonye umushoramari ukomeye natwe twagira amajyambere atugeraho naho kumbi ni umuntu uje kutuniga, ni umuntu uje kutwicisha inzara".     

Undi nawe ati "aha hantu hari hantunze ndetse hantungiye umuryango, hanyigishirije umwana none uyu muntu yarangije kutwica".  

Aba bahinzi barimo abasaza n’abakecuru bamaze imyaka bahinga muri iki gishanga cya Kinosho muri Munyiginya, barasaba kurenganurwa igishanga bahingagamo ntibagihuguzwe n’umukire dore ko na Depite Mukabaramba Alvera na Mufulukye Fred wahoze ari Guverineri w’Iburasirazuba, bose iki kibazo bari baragicyemuye.

Isango Star yagerageje kuvugisha umushoramari Bisamaza Privati ushyirwa mu majwi n’abaturage ko arimo kubambura ubutaka bwabo, yitabye Telefone, nyuma yo kumwibwira ndetse n’ikibazo uko giteye, ahita adukupa.

Kuri iki kibazo cy’abahinzi bo muri koperative Gira Ejo Heza Muhinzi cy’uko umukire arimo kubambura igishanga bahingamo, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko iki kibazo bakizi ariko ngo icyo gishanga abaturage bahingamo hari igice cy’umushoramari ndetse n’icya Leta, bityo asaba abaturage gukomeza guhinga igice cya Leta maze icy’umushoramari yabatije bakimusubiza.

Ati "icyo kibazo turakizi twaranagikurikiranye, ubwo butaka ntabwo ari ubwabo, ubutaka burimo ibice 2, hari ubutaka bwo hasi ku gishanga ubwo n'ubutaka bwa leta hari n'ubutaka bugana mu nkuka ubwo ni ubw'umuturage witwa Bisamaza, icyo tubasaba nuko ubutaka bw'inkuka bigeze kubatiza babumusubiza kuko yarabubatije, ubutaka bwo hasi mu gishanga bwo ni ubwa leta bakomeza bakabukoresha ntacyo byaba bitwaye".          

Koperative Gira Ejo Heza Muhinzi ya Munyiginya ihinga mu gishanga cya Kinosho kiri hagati y’utugari twa Bwana, Binunga na Cyarukamba, igizwe n’abanyamuryango 134 bahinga ibigori babisimburanya n’imboga kuri hegitari hafi 10.

Aba bahinzi bavuga ko uyu mushoramari yahereye cyera ashaka kukibahuguza, kuko inka ze zakundaga kobonera imyaka, bamurega akazamura dosiye z’uko n’ubundi yakibatije kandi yaraje muri 2000 asanga bahahinga, bityo bagasaba ubuyobozi kuhagera bagacyemura ikibazo.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Mar 17, 2025 - 11:56