Rwamagana-Nyakaliro: Ivumbi riri mu mihanda yo mu dusantere ntijyanye n’igisobanuro cy’umurenge mu iterambere ry’umujyi.

Abatuye Umurenge wa Nyakaliro baravuga ko imihanda mibi iri mu dusantere twabo yuzuye umukungugu, kuburyo idahwanye n’icyo uyu murenge uvuze mu iterambere ry’umujyi wa Rwamagana. Bavuga ko ibateza umwanda ku buryo abagiye mu mujyi wa Kigali bagerayo bahindanye kubera umukungugu.Icyakora Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko inyigo yo kubaka iyo mihanda yatangiye, harimo n’umuhanda uzagera ku kibuga cy’indege cya Bugesera.

kwamamaza

Abaturage b’umurenge wa Nyakaliro bahuza ubusabe bwabo bw’ibikorwa remezo birimo imihanda igezweho ijyanye n’igihe ndetse n’uko umurenge wabo wegereye umujyi wa Kigali. Bavuga ko imihanda irimo imeze nabi kandi ibyo bikaba bidahuye n’icyo Umurenge uvuze ku iterambere ry’umujyi wa Rwamagana, nk’uko bigarukwaho na Misago Mariko.

Yagize ati: “Umurenge wa Muyumbu n’Umurenge wa Nyakaliro, urebye uburyo iyo mirenge ituwe usanga hari icyo ivuze ku karere kacu. Ariko Nyakubahwa Meya, urebye rero imihanda dufite hano n’utuyira ukareba n’inyubako ziri muri aka Kagali kacu muby’ukuri usanga bihabanye cyane.”

Iki kibazo Misago agihurizaho na bagenzi be, bashimangira ko imihanda itajyanye n’igihe iteza umwanda mu dusantere twa Nyakaliro. Bavuga ko iyo mihanda mibi usibye kubangamira ubuhahirane n’imirenge bahana imbibi ndetse n’umujyi wa Kigali, n’umukungugu uturukamo wanduza imyenda baba banitse. Ibyo byiyongeraho kuba  n’iyo bagiye mu mujyi wa Kigali bagerayo bahindanye.

Basaba ko bakubakirwa imihanda ya kaburimbo nk’igisubizo cy’ibyo byose.  Umwe yagize ati: “Ikibazo dufite ni uyu muhanda nyine, warangiritse cyane. Nyine dufite ikibazo  cyo kuba wakabaye ukorwa none ntabwo ukorwa. Ntabwo namenya igihe uzakorerwa. Twifuza ko badukorera umuhanda, bakatugezaho ibikorwaremezo, nta kindi.”

Undi ati: “umukungugu umeze nabi ku banyonzi no ku binyabiziga, rwose ugiye kutwica! Umukungugu uba mwinshi, ukaba wanaguhumisha , umuntu akabasha kutabona neza.”

“ nka kuriya ufura usanga ahantu wayishyize yanduye, nta suku ihari kubera imikungugu iba yagiye ku myenda wanitse.  Turasaba ko mwakora ubuvugizi, bikaba ngombwa ko natwe twabona ka kaburimbo mu muhanda…bikagenda neza, ubwo isuku ikarushaho kwiyongera.”

Mbonyumuvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko ubusabe bw’abaturage ba Nyakaliro bwo kubakirwa ibikorwa remezo birimo imihanda buzasubizwa mu gihe cya vuba. Avuga ko hari gukorwa inyigo yo kubaka imihanda ya kaburimbo izahuza imirenge ya Karenge, Muyumbu,Nyakaliro ndetse n’ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Yagize ati: “iyo mihanda ibiri bavuze yafasha imirenge ya Muyumbu na Nyakariro ni umuhanda uva Rugende ukanyura Muyumbu-Nyakaliro ukagera I Karenge, uwo inyigo irimo kurangira. Ni inyigo y’ukuntu hazamo kaburimbo ndetse hakubakwa n’imiyoboro y’amazi cyangwa za ruhurura.  Ushamikiyeho undi muhanda wa kabiri ni uva I Kabuga ukanyura I Masaka-Rugende h’itaka cyangwa Gishore werekeza juru no ku kibuga cy’indege. Biri mu igenamigambi rya vuba kuburyo twizera ko niba iyo mihanda yarangiye, ibibazo bimwe na bimwe by’ivumbi n’imihanda idakoze neza bizaba bikemutse.”

Mu guhuza n’ibyo abaturage basaba byo kubakirwa ibikorwa remezo bigaragaza umujyi wa Rwamagana, nk’umwe mu mijyi y’aho umujyi wa Kigali uzagukira ibizwi nka Satelitte City, Biteganijwe ko imirenge ya Kigabiro,n’igice cy’iya Gishali,Muhazi,Fumbwe,Mwurire,Karenge,Muyumbu ndetse na Nyakaliro bizashyirwamo imihanda ya kaburimbo mu rwego rwo guteza imbere umujyi wa Rwamagana.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

kwamamaza

  • Lydia
    Lydia
    Nukuri rwose nibatabare badufashe tumerewe nabi hari nimihanda yangiritse cyane usibye nivumbi rwose baturebera icyadufasha kuko kujya mukazi no kuvayo biragoranye cyane noneho nkiyo imvura yaguye ntiwabona aho guca bitewe nimihanda mibi cyane murakoze kubwo kutwumva
    12 months ago Reply  Like (0)

 Aug 3, 2023 - 15:54