Rwamagana:  Ihenda ry’avoka ryatumye abaturage bahaguruka

Abatuye akarere ka Rwamagana bavuga ko bitewe n’uko voka zisigaye bazijyana gukora amasabune n’ibindi byatumye zihenda ku isoko. Bavuga ko ubu avoka imwe igura 500Frw, uku guhenda kwatumye bibagirwa kuzirya. Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko avoka zihenze ariko burimo gufasha abantu kuzihinga kinyamwuga.

kwamamaza

Ubusanzwe abantu bashishikarizwa kurya imbuto nka avoka kuko ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu, by’umwihariko abana bato kuko ibafasha kudahura n’igwingira. Icyakora bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana bagaragaza ko kuri ubu avoka zihagazeho ku buryo bigoye kuyirya.

Bavuga ko avoka nto usanga igura igiceri cy’100Frw naho inini ikagura 200Frw, bigatuma umuntu ashobora kumara umwaka atayiriye.

Basaba ko hari icyakorwa kugira ngo avoka zizajye ziboneka zihendutse.

Ubwo baganiraga n’Isango Star, umwe yagize ati: “ haje inganda zizikoramo isabune ntabwo zabura guhenda. Haje inganda zizikoramo amasabune n’ibindi by’amavuta, rero nta kundi twabigenza.”

Undi ati: “ nka kera ntabwo abantu bari bazi kuzirya ariko ubu bamenye agaciro ka Avoka. Ubu amake ni 200Frw. Hakorwa niba arei ubuvugizi, niba ari ubushakashatsi tukamenya uko twabona avoka z’imbangurirano.”

Hari n’abavuga ko avoka zigura amafaranga 500! Umwe ati: “ n’ihari iza igura 500Frw! Imeze nk’agasaro iba igura 200Frw. Nta butaka dufite ngo tuziteremo n’akitwa ngo karahari kaza gahenze.”

Ukizuru Innocent; ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rwamagana, yemera ko hari ikibazo cy’ibura rya avoka ku isoko bigatuma zihenda. Ariko  anavuga ko nk’akarere barimo gufasha abahinzi kuzihinga mu buryo bw’umwuga mu rwego rwo guhangana n’ibura ryazo.

Yagize ati: “n tabwo navuga ko avoka zihendutse ariko ubuhinzi bw’igihingwa cya avoka mu karere ka Rwamagana buri gutera imbere ku buryo bugaragarira buri wese bitewe n’uburyo zikenewe cyane ku masoko yo hanze. Ubu abahinzi barazitabiriye, mu minsi iri imbere tuzaba dufite umusaruro ushimishije.”

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, anavuga ko hari gukorwa n’ubukangurambaga  burimo gutanga umusaruro ku buryo mu myaka iri imbere avoka zizaba zarabonetse zitagihenze cyane nk’ubu.

Mu rugendo rwo kuzamura umusaruro wa avoka mu karere ka Rwamagana, Bigenimana Joseph; umuyobozi w’umushinga ISEC, avuga ko umuturage nawe akwiye kugiramo uruhare atera byibura ibiti bitatu by’ubwoko bwiza bwa Avoka kugira ngo azihaze mu biribwa ndetse anasagurire isoko.

Yagize ati: “ buri rugo rushobora kugira ibiti bibiri, bitatu bya avoka bijyanye n’ubuso bw’aho abantu batuye. Avoka turimo gushishikariza abantu guhinga ni ubwoko bwa avoka bwera vuba kuko nyuma y’imyaka ibiri, itatu abantu baba basarura ariko umusaruro ugenda wiyongera.”

Kugeza ubu, mu karere ka Rwamagana habarurwa abahinzi banini b’abavoka babigize umwuga basaga 70 ndetse n’abagera kuri barindwi (7) batubura ingemwe z’ubwoko bwiza bwazo burimo Hashi na Fuwerite.

Nimugihe muri aka karere avoka zihinze ku buso bungana na hegitari 300, aho hegitari imwe iriho ibiti 200, bivuze ko hose hamwe hahinzeho ibiti bya avoka ibihumbi 60.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jan 6, 2025 - 15:00