
Rwamagana: Hamenwe inzoga z'ibipyampya za miliyoni 10Frw
Oct 12, 2024 - 06:02
Hari abaturage mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana bashyira mu majwi inzego z'ibanze kuba zituma inganda zikora inzoga zitemewe ziyongera kuko ibyo zikora byamamazwa ndetse bigacuruzwa ku manywa y'ihangu zirebera.
kwamamaza
Ni nyuma y'uko mu kagari ka Kabatasi mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana, Polisi y'u Rwanda ifunze uruganda rwenga inzoga zitemewe rwa Happy Ubuzima Bwiza.

Abaturage bavuga ko uru ruganda rumaze imyaka isaga ibiri rukora inzego abaturage bahaye izina ry'Ibipyampya, ngo ntibumva impamvu rufunzwe kandi rwarabayeho rukora izi nzoga zitemewe ndetse abayobozi barebera.
Nubwo uru ruganda rwa Happy Ubuzima Bwiza rufunzwe, kuwa kane abakozi b'ikigo gishinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti bari bahavuye, bikavugwa ko basanze nta kibazo. Gusa Dr. Eric Nyirimigabo,umuyobozi w'ishami rishinzwe ibiribwa muri FDA arabihakana.
Ati "mu makuru mfite nuko ahongaho ntabwo twahakoreye, dufatanyije n'inzego twahahuriye twafashe icyemezo cyo kubyangiriza, icyo nabwira abanyarwanda nuko bajya baduha amakuru igihe cyose babonye ibintu bakemanga kuba bitujuje ubuzuranenge".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, avuga ko uru ruganda rwahawe ibyangombwa byo gukora inzoga zemewe ariko ngo barahinduye bakora inzoga zitemewe bataherewe ibyangombwa, bityo ngo abantu nkabo ntibazihanganirwa ndetse anihaniza bamwe mu bayobozi bakingira ikibaba abakora izi nzoga.
Ati "baba bakwiye kubahiriza amategeko, niba bahawe ibyangombwa baba bakwiye gukora ibijyanye n'amategeko, uwo ariwe wese ukora ibinyuranyije nibyo yasabye aba akora amakosa kandi ahanwa n'amategeko, ntabwo tuzamworohera n'izindi nzego dufatanya, iyo ubona ibintu nkibingibi bisobanuye ko hari abayobozi bamwe na bamwe badafite indangagaciro bashobora kubikingira ikibaba ariko nta muntu numwe uri hejuru y'amategeko".
Uru ruganda rwenga inzoga zitemewe rwa Happy Ubuzima Bwiza rwo mu murenge wa Rubona,rwafatiwemo litiro 200 za alukoro basiga mu mutwe, ibicupa 17 by'umusemburo wa pakimaya, ibiro 12 bw'ikinyabutabire kizwi nka sodium benzoate ndetse n'ibindi bitandukanye byifashishwaga mugukora izi nzoga. Inzoga zangijwe zifite agaciro ka 9,652,500 frw.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


