RWAMAGANA: Batewe impungenge n’amapoto y’amashanyarazi yashaje n’ayariwe n’umuswa.

Abatuye mu murenge wa Rubona wo mur’aka karere bavuga ko amapoto y'umuriro w'amashanyarazi yo mu biti yashaje ndetse andi akaba yarariwe n'umuswa. Bavuga ko ibyo bibateye impungenge z'uko hashobora kuzabaho impanuka itewe n'amashanyarazi. Inama njyanama y'akarere ka Rwamagana ivuga ko buzi iki kibazo cy'amapoto y’umuriro, bityo bugiye kukigeza ku nzego bireba.

kwamamaza

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubona wo mu karere ka Rwamagana bishimira ko babonye umuriro w’amashanyarazi ariko bakavuga ko uburyo wabagezeho ari uko birwanyeho bakawukurura bakoresheje amapoto y’ibiti, bita aya ntakigenda.

Bavuga ko umuswa wabiriye kuburyo ibiti bimwe byahirimye hasi, insinga zikaba zarara ku butaka, bikaba bishobora kubateza impanuka itewe n’izo nsinga z’umuriro.

Mu kiganiro gito bagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, aba baturage basabye ko bahabwa amapoto akomeye atandukanye n’ibyo biti bita ibya pirate.

Umwe yagize ati: “Ikibazo cy’umuriro ni uko dufite amapoto ariya y’ibiti bitoya. Bituma bihita bisaza kuko nta mwaka bimara. Mwareba uko mwadukorera ubuvugizi kabaduha amapoto y’ibyuma.”

Undi ati: “twakuruye umuriro ariko kugira ngo umuturage azabone ipoto ni ikibazo. Aragenda akagura agati, agatanga 2 500F nako ntikamare iminsi mu butaka, kakaba karahirimye. Wahamagara ababishinzwe, kugira ngo bazakugereho cyahirimye bikazaba ikibazo! Icyo ni ikibazo leta yakizeho , namwe [itangazamakuru] mukatuvuganira kuko muri kubireba kuburyo haboneka amapoto y’ibiti, iby’ibyuma da birahenze! Ipoto y’igiti tukabona bayazana nuko kigakemuka.”

“ urabona nk’aka kagiye kugwa! Reba hariya ntihaguye! Badushakire amapoto meza nuko rero tubone umuriro ducane nk’abandi.”

Dr. Rangira Lambert; Perezida w’inama Njyanama y’akarere ka Rwamagana, avuga ko ikibazo cy’amapoto y’ibiti yashaje bakibagejejweho n’ abaturage bityo ko nk’inama njyanama bagiye kubakorera ubuvugizi ku nzego zibishinzwe kugira ngo gicyemuke.

Avuga ko iki kibazo kizajyanirwa hamwe n’icy’ahakigaragara insinga z’amashanyarazi zikiri mu butaka.

Yagize ati: “ikibazo abaturage bari kuvuga si uko babuze umuriro ahubwo ibikoresho byagenwe kugira ngo bagezweho umuriro, rimwe na rimwe byatangiye gusaza. Ngira ngo twabonye hamwe na hamwe hari amapoto adafite ubuziranenge buhagije. Ariko icyo ni ikibazo tuza gukorana n’ubuyobozi cyangwa urwego rwa REG rubishinzwe kugira ngo ibibazo by’amapoto naho twabonye hari insinga zinyura mu butaka, kibashe gukemuka mu buryo bwihuse.”

Ikibazo cy’amapoto y’ibiti yashaje kigaragazwa na bamwe mu baturage b’umurenge wa Rubona kiganje mu midugudu igize akagari ka Byinza ndetse n’igize akagari ka Kabatasi.

Bavuga ko hatagize igikorwa hakiri kare, ayo  mapoto ashobora guteza ibibazo by’impanuka zikomoka ku muriro w’amashanyarazi, bigatuma inzu zabo zishya.

@ Djamali Habarurema /Isango Star-Rwamagana.

 Jun 22, 2023 - 09:25