
Rwamagana: barasabwa kugendera ku musingi basigiwe n'intwari z'igihugu bakagiteza imbere
Feb 3, 2025 - 12:24
Abatuye aka karere barasabwa kugendera ku musingi basigiwe n'intwari zitangiye igihugu kikaba kigeze ku iterambere rishimishije, bagakora ibikorwa bibateza imbere ndetse n'igihugu muri rusange kuko nabwo ari ubutwari.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho ubwo kimwe na handi mu gihugu, mu karere ka Rwamagana hizihizwaga umunsi mukuru w'intwari ku nshuro ya 31.
Umuyobozi w'akarere, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko ubutwari bwaranze abitanze bakanahasiga ubuzima kugira ngo u Rwanda rugere ku iterambere rufite, bukwiye kuba urugero rwiza kubatuye aka karere.Abasaba kugera ikirenge mu cy'intwari, bagakorana umurava imirimo yabo ibateza imbere n'igihugu muri rusange,kuko nabyo ari ubutwari.
Ati:" ni ugukomeza ubutwari bakagera ikirenge cy'abatubanjirije , intwari z'u Rwanda zitanze zitizigama , inyinshi zimena qmaraso yazo, zihasiga ubuzima, uyu munsi tukaba tunezerewe, dutuje, uyu munsi dufite umutekano n'amahoro. Ibyo byose ntabwo byikoze ahubwo ni ku kiguzi cy'amartraso yabo. Nababwira nti rero ni ugukomeza ubutwar, bakagera ikirenge mu cyabo."
"ubundi butumwa twabaha ni ukubungabunga no gusigasira ibyagezweho kuko uyu munsi u Rwanda rufite iterambere, ituze, amahoro n'umutekano."

Abatuye akarere ka Rwamagana bavuga ko umunsi w'intwari ubibutsa ko nabo hari ibyo bagomba gukora byubaka igihugu kuko hari ababaharuriye inzira bagakura igihugu mu icuraburindi cyari kirimo.
Ariko ngo banafite umuhigo wo gutoza abana babo uburere bwiza, bakabubakamo gukunda igihugu no kugikorera.
Umwe yaagize ati:" twebwe rero muu miryango, twumva yuko abana bacu nabo bazarangwa n'ubutwari baturebeyeho kubyo dukora. Rero ingaamba ndibufate uyu munsi ni ukwicaza abana baakaganirizwa ku bikorerwa by'uyu munsi, ibikorwa by'intwari z'u Rwanda kugira ngo nabo bazagere ikirenge mu cyabo. Kandi dukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere ."
Undi ati:" tugombo kurangwa n'imico myiza kuko uko nitwaye niko abana bazitwara. Rero ngomba kurangwa n'imico myiza, nkigisha abana gukunda igihugu nk'anababwira ibyo igihugu cyaciyemo kugira ngo bamenye ibintu bitari byiza twanyuzemo bazirinde kubicamo."
Umunsi wo kuzirikana intwari z'u Rwanda ku nshuro ya 31 wabaye ku ya 1 Gashyantare (02), usanze mu karere ka Rwamagana hari byinshi kagezeho mu iterambere ryako birimo ibikorwa remezo bitandukanye: nk'imihanda, amashuri, inganda ndetse n'ibindi.
Abaturage barasabwa kubibungabuna kugira ngo bikomeze kubafasha kwiteza imbere, banateza imbere igihugu kuko ari umurage basigiwe n'intwari z'igihugu.
@Djamali Habarurema/Isango Star_Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


