Rwamagana: Barasaba kwishyurizwa miliyoni enye ku miteja bagurishije umushoramari

Hari koperative y'abahinzi mu murenge wa Gishali bavuga na NAEB yabahuje n'umushoramari bakamugurisha imiteja y’ikiguzi cya miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda, ariko akagenda atabishyuye. Basaba ko bakwishyurizwa kuko byabateje igihombo. Visi Perezida wa Sena, Dr. Mukabaramba Alvera, yabijeje ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa.

kwamamaza

Niyibizi Emmanuel; Perezida wa koperative ‘Twisungane Gishari’ ikora ubuhinzi bw’ibigori n’imboga mu karere ka Rwamagana, yabwiye Dr. Mukabaramba Alvera;Visi Perezida wa Sena na Senateri Mupenzi George, ko NAEB yabahuje na kampani y’abanya-Kenya yitwa OASIS, bagakorana amasezerano yo kuyiha imbuto z’imiteje ariko nyuma ayo masezerano ntiyubahirijwe.

Nibizi yavuze ko ahubwo umushoramari yahise yigendera ntiyongera gukorera mu gihugu. Avuga ko bagerageje kwegera NAEB yabahuje n’uwo mushoramari ariko ibatera utwatsi ibohereza mu nkiko.

Nyuma aba bahinzi bitabaje minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC, nayo ibasubiza nk’uko NAEB yabikoze ariko kugeza ubu babuze uko babigenza.

Mu magambo ye, yagize ati: “ibyo twasabwaga twarabikoze n’iyo mbuto barayitwara. Ariko nyuma gatoya twategereje ko batwishyura twaje kumenya ko kampani yagiye, batakibarizwa mu gihugu. Biba ngombwa ko twandikira NAEB kugira ngo badufashe kutwishyuriza iyo kampani kuko ariho yakoreraga. Iyo kampani byaje kurangira NAEB iduhaye ibaruwa itubwira yuko tujya kuyirega mu rukiko. Ubwo rero kugeza iyi saha ikibazo dufite nk’abanyamuryango ba koperative, SACCO yaratureze umwenda kuko niyo yadufashaga mu bikorwa twakoranaga niyo kampani.”

Gasarasi Silas,umwe mu banyamuryango ba koperative ‘Twisungane Gishari’,avuga ko kampani ya OASIS yari ifite ububiko muri NAEB yabahemukiye kuko yabateje igihombo cy’amafaranga bagujije muri SACCO-Gishari.

Asaba ko  bafashwa kubona uwo mushoramari akabishyura bagakiranuka na SACCO.

Ati: “ingaruka byangizeho, ubu turi kwishyuzwa ideni na SACCO, ubu mbese umusaruro tugiye kubona ubu, tugiye kuwishyura SACCO!”

Dr. Mukabaramba Alvera ; Visi Perezida wa Sena ,yababajwe n’igihombo abahinzi batewe n’umushoramari bahujwe na NAEB ndetse nayo yarangiza ikabataba mu nama itabafashije gukurikirana uwambuye.

Icyakora yabijeje ko Sena igiye kubakirikiranira ikibazo maze kigakemuka.

Ati: “ NAEB niyo igomba gukurikirana. NAEB niyo igomba kuvuga ngo tumuzaniye umuntu, umuntu arabambuye, ubwo wowe nta kintu ufiteho? Ibyo bintu tuzabikurikirana batubwire niba barazanye…. NAEB ifitemo uruhare.”

Abahinzi bibumbiye muri koperative ‘Twisungane Gishari’ yo mu karere ka Rwamagana bagera kuri 15. Bishyuza kampani y’Abanya-Kenya yitwa OASIS miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda z’ibiro 600 by’imiteje bayigurishije, bigatuma bisanga mu gihombo cy’amafaranga ya SACCO-Gishari.

Bavuga ko ibyo byanatumye bamwe mu banyamuryango basezera muri koperative kubera gutinya kwishyura iyo nguzanyo.

@Habarurema Djamali/Isango Star-Rwamagana.

 Jan 18, 2024 - 13:20