Rwamagana: Barasaba ko utuzu dutangirwamo udukingirizo twakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu.

Abatuye umujyi wa Rwamagana bavuga ko haramutse hakwirakwijwe utuzu turimo udukingirizo dutangwa k’ubuntu kandi byagabanya ubu bwandu. Bavuga ko utu tuzu bita utw’udukingirizo twaba kimwe mu bisubizo. Nimugihe inzego z’ubuzima zikomeje kuvuga ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugihari, nta muti cyangwa urukingo uraboneka ndetse bakumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza bwo kwirinda.

kwamamaza

Abaturage bavuga ko ubuke bw’utuzu dushyirwamo udukingirizo tuba ahantu hahurirwa abantu benshi ndetse tutaragera hose ari ikibazo.  Bavuga ko turamutse dushyizwe ahantu hari amasoko, utubari ndetse na za gare byabafasha kutubona bitagoranye cyangwa  ngo bahendwe bagiye kutugura.

Bavuga ko yanafasha n’abagira isoni byo kudufata byagabanya ubu bwandu bushya, ati: “ ibyerekeranye na Virusi itera sida, ubwirinzi bwaragabanutse. Urabona hari ukuntu habaho utuzu ku mihanda tubamo agakingirizo kuburyo isaha ku isaha ufashe uri kumwe n’umukunzi wawe wagafata ukajya kwikingira.”

“ ariko ubu byaragabanutse, ntaho tukigaragara.”

Undi yagize ati: “byaba byiza turiya tuzu tw’udukingirizo tugiyeho ntitugurishwe.”

“ turamutse dukwirakwijwe tukagera no mu byaro byadufasha cyane nkatwe ababyeyi. Hariho nk’umuntu kwifata biba byaramunaniye ariko niba abonye nkako gakingirizo kuko hari benshi banga kujya kutugura kubera isoni, ariko hari utuzu duhari tudutangira ubuntu, ahubwo agenda akinjiramo agafata agakingirizo, icyo gihe n’ubwandu bushya bwagabanuka .”

“ ariko ubwo buzu twumva ko buri muri Kigali, nko mu karere ka Rwamagana maze kugenda mu mirenge 6 nta hantu na hamwe ndakabona.”

“leta yadufasha …kuko byadufasha kwirinda inda zitateganyijwe n’ubwandu bushya bwa sida.”

Ikigo cy’Igihugu kita ku buzima (RBC) kivuga  ko kwirinda sida ari inshingano za buri wese, kuko igihari kandi  hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo utu tuzu twagakingirizo tugere no muzindi ntara.

Bavuga ko biri gukorwa bafatanije n’abafatanya bikorwa, nkuko bivugwa na Uwinkindi Aime Ereneste; ushinzwe ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC, mu ishami ryo kurwanya SIDA.

Yagize ati: “ziriya kioske zirahenda cyakora ntabwo birashoboka ko tuzikiwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Ariko kuko zibamo umukozi uhembwa, ugomba kuhahora, kandi iyo kioske yaraguzwe amafaranga…ni ibintu bisaba amafaranga.”

“ rero ntabwo twavuga ngo ubushobozi bubonekeye rimwe, hose zirahakwiriye ariko hatoranyijwe aho izo kioske zikenewe kurusha ahandi mu Rwanda. Ariko n’ahandi zizagenda zboneka buhoro buhoro.”

Kugeza ubu, hirya no hino mu gihugu hari utu tuzu twitwa utw’udukingirizo 10, aho mu mujyi wa Kigali harimo 7, mu mujyi wa Huye Rusizi na Rubavu naho hakaba hari akazu kamwe kamwe.

Icyakora inzego z’ubuzima zivuga ko  n’ahandi bakaba hari gutekerezwaho.

@ Emilienne Kayitesi/Isango Star-Rwamagana.

 May 3, 2023 - 14:40