Rwamagana: Baranenga ibigo by'ubucuruzi bitanga imirasire y’izuba igapfa itamaze kabiri

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahengeri baravuga ko hari amakampani atanga imirasire y'izuba ariko igapfa ntacyo ibamariye. Basaba ko  yakisubiraho kuko atuma badacana nk'uko babyifuza. Ubuyobozi bw'umushinga wa Leta y'u Rwanda wa Cana uhendukiwe bwizeza abaturage ko imikorere nk'iyo idahwitse yavugutiwe umuti kuko bashyiriweho uburyo batangamo ibibazo byabo kandi bigakemuka.

kwamamaza

Guverinoma y'u Rwanda ifafatanyije na Banki y'amajyambere BRD, bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutunga imirasire y'izuba kuri nkunganire ya Leta ingana na 90%, muri gahunda ya Cana uhendukiwe.

Abaturage bo mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana bavuga ko ari gahunda nziza kuko izabafasha kureka gucana agatadowa. Ariko basaba amakampani abaha imirasire kwisubiraho, akareka kubatuburira abaha imirasire ihita ipfa ako kanya ntacyo ibamariye. Bavuga ko n’iyo bakeneye n'ubufasha babahamagara ntibabitabe.

Umwe muri abo baturage yagize ati: “ Nkurikije nkunganire nanjye naba mu bandi nkajya nishyura uko abandi bishyura. Ndetse uwubonye nta mpamvu yo kongera gucana agatadowa, nanjye nkaba ahagaragara nk’abandi. Abana bikabafasha mu myigire yabo…bagacana umurasire bakajya bigira ahabona.”

Undi yagize ati: “ nacaginga telephone, naburaga aho ncagiga nkamara nk’iminsi itatu nta muriro. N’agaradiyo ngacuranga, nkabaho nta rungu! Nk’uko babitwijeje uramutse upfuye hari ikibazo ufite hari nimero za telephone zabo tugomba kubahamagara niba hari icyapfuye bagasuzuma cyangwa bakatuguranira niba hari nk’itara ritari kwaka neza. Icyo nabasaba ni uko batagomba kutubeshya, twabahamagara ntibange tudufata, wagira ikibazo wahamagara bakagufata….” 

Dusenge Philbert; umuhuzabikorwa w'umushinga Cana uhendukiwe, yamaze impungenge abaturage ku bibazo bagiye bumva bijyanye n’icy'imirasire y'izuba itangwa ariko igahita ipfa ntacyo ibamariye. Yabijeje ko uwagira iki kibazo azajya afashwa maze kigacyemuka nta kiguzi atanze mu gihe amasezerano yagiranye na kampani yamuhaye uwo murasire azaba agifite agaciro.

Ati: “ Twabamenye ko hari uburyo bwashyizweho bw’imirongo ya telephone, aho umuturage ashobora kuba yahamagara mugihe agize ikibazo. N’abaturage ni uburenganzira bwabo ko bagomba kubona umurasire ucana kandi mugihe cy’amasezerano bagiranye na kampani yabahaye uwo murasire, bagomba kumenya ko muri icyo gihe cyose nta kiguzi na kimwe bagomba gutanga kugira ngo bakemurirwe icyo kibazo.”

Yongeraho ko “ nanone  bigendana no gusaba abaturage gufata neza ibyo bikoresho.”

Cana Uhendukiwe ni umushinga watangijwe na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD. Uyu mushinga kandi watewe inkunga na Banki y’Isi.

Kuva mu 2017, binyuze muri uyu mushinga, ingo zirenga ibihumbi 470 zo mu turere 24 mu gihugu zimaze guhabwa umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, aho Leta yunganira umuturage ikamutangira 90%, nawe akiyishyurira 10% ry’ikiguzi cy’umurasire w'izuba aba aguze.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Feb 26, 2024 - 13:23