Ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bigo by'imari biciririce byoroheje kubona serivise

Abagana ibigo by'imari biciriritse bo hirya no hino mu gihugu baravuga ko kuva hashyirwamo ikoranabuhanga muri ibyo bigo bisigaye biborohera kubona serivice batagombye kujya aho ibyo bigo bikorera. Ubuyobozi bw'ibigo by'imari biciriritse, AMIR, buvuga ko hari byinshi byagiye bikemuka kandi ko hari n'urugendo rwo gukangurira abagana ibyo bigo gushyira imbaraga mu kumenya gukoresha iryo koranabuhanga.

kwamamaza

Mu Rwanda, Ikoranabuhanga mu mitangire ya serivise rimaze gukataza. Ibi ari nabyo bishimangirwa n'abagana ibigo by'imari biciriritse, aho bavuga ko kuva ryashyirwa muri ibyo bigo hari icyo rimaze guhindura.

Umwe mu bakoresha iri koranabuhanga yabwiye Isango Star ko " ikoranabuhanga mu bigo by'imari riciriritse, iyo ririho ushobora kubitsa amafaranga utavuye mu rugo, ukabitsa amafaranga utavuye mu rugo, ushobora kuyoherereza undi muntu...mbese nkuko amabanki akomeye abikora. (...) bituma n'abakiliya biyongera kubera y'uko hari ibintu byinshi baba borohereje, bakorohereza banyamuryango babo."

 ati: "ikintu bitumarira nkatwe abakecuru ni uko Undibiturinda za ngendo kuko niba iriya banki yarahujwe a telefoni; biriya biradufasha cyane. Urakanda uriya mubare ukabona amafaranga araje wicaye ahantu cyangwa uri nko kuri cya kigo cy'amashuli ushaka kwishyura cyangwa uri ahantu hose ukeneye serivise runaka."

Aba baturage bavuga ko kera byabaga bigoye no kubona ifishe yo kubikirizaho ariko ubu uganye banki yahirwa vuba.

Umwe ati:"umuntu basigaye bamwakira byihuse kuko ni ukuvuga amazina yawe bagakureba muri machine nuko bagahita baguha serivise byihuse."

Jackson Kwikiriza; Umuyobozi Mukuru w'ibigo by'imari biciriritse (AMIR) nawe ahamya ko hari byinshi ikoranabuhanga ryagiye rihindura mu mitangire ya service muri ibi bigo by'imari biciriritse.

Ati:" ibijyanyr no kwegereza abanyarwanda serivise z'imari, kubyiihutisha ni ibi bigo byegerejwe abaturage ariko noneho bigahabwa 'ikoranabuhanga ku buryo abasha kubona serivise bimworoheye."

"Icyo bifasha abanyamuryango ni uko noneho ashobora kumenya ibikorerwa kuri compte ye atari ngombwa kubibaza yagiye ku kigo cy'imari. Ni ukuvuga ngo niba hari ikintu gihindutse kuri compte yawe urahita ubibona kuri message: ubikuje cyangwa ubikije amafaranga yawe. Twatangiye kuzigama amafaranga bitabasabye ko bava aho bari..."

Avuga ko bifasha kumenya serivise z'imari bitandukanye na mbere.

Ati:" uko urushaho gukoresha telefoni ukora serivise z'imari urushaho kubyiga bikavamo kumenya ibyo twita financial education.... nibwo bigitangira ntibiragera kure, nibura urabona ko icyerekezo ari cyiza."

Ibigo by'imari byamaze gukoresha ikoranabuhanga bigaragaza ko ryakemuye bimwe mu bibazo byagaragaraga mu mitangire ya serivisi. Ibyo birimo ikibazo cy'ubujura, kwibeshya mu gutanga za raporo zikenerwa mu nzego zitandukanye ndetse n'ibindi.

@Emmanuel Nsengumukiza/ Isango Star -Kigali.

 Jul 16, 2024 - 13:05