Gisagara: Abatuye umurenge wa Gikonko barasaba imodoka zibatwara nk’ibyakoroshya ubuhahirane.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gikonko barasaba ko bahabwa ligne y’imodoka ziva mu Mujyi wa Butare zerekeza mur’ako agace kuko bibangamiye ubuhahirane. Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko bwamaze gukora ubuvugizi ku bafite imodoka zerekeza muri ibyo bice.

kwamamaza

Kuva mu Mujyi wa Butare werekeza i Gikonko, hari ibirometero bisaga 20 ku buryo bigora abakorerayo ingendo. Abahatuye bavuga ko umuntu udafite ibihumbi 10 byo kwishyura moto ishobora kukujyana ikakugarura bitamworohera.

Abahatuye bakifuza ko bakorerwa ubuvugizi bakabona imodoka zitwara abagenzi. Umwe mu baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “Biravunanye kuko ni ugutega abamotari kubera ko aribo batwara abagenzi. [Kubatega] biterwa n’ubushobozi kuko wowe ushobora kuba ubufite ariko undi ntabugire. Noneho wowe utabugira ugashaka ubundi buryo!”

“ziramutse ziharie [imodoka] ntabwo umuntu yakwirirwa ajya guhagarara hariya,  ariko akavuga ati ‘ ngiye kureba imodoka hariya ingeze aha n’aha! Sijye njyenyine ukeneye imodoka gusa ahubwo ni abantu bose yafashamuri urwo rugendo rwa buri munsi.”

Undi ati: “Twifuza ko nibura twabona imodoka ugasanga natwe tugeze ku iterambere. Kugira ngo ubu ufate umutwaro uwujyane nk’I Mushya bigusaba umunyonzi. Rwose biragoye cyane!”

 Habineza Jean Paul; umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gisagara, yagaragaje ko bakoze ubuvugizi kur’iki kibazo kandi hari ikizere ko izi modoka zitangira kuhakorera ingendo mur’uyu mwaka wa 2023.

Ati: “Ibyo ngibyo bijyana n’ishoramari. Ubundi hano Gikonko twarabazirikanye ariko duhamagara n’umushoramari araza arareba. Ubundi umushoramari areba abakiliya aba afite n’inyungu aba agomba kugira. Bagombaga gutangira mur’iyi minsi ariko hagenda hazamo imbogamizi z’imodoka zabo n’uko babonaga business, ariko kugeza uyu munsi bari batwemereye ko mur’uyu mwaka dutangira wa 2023 uwo murongo w’aha ushobora gutangira gukora, byaba ngombwa bagera aha bagakomereza n’I Mamba.”

“Ikibazo ni uko hano hari abakiliya bake bakabona bashobora kutunguka ariko nk’Akarere, ubuvugizi twarabukoze kandi twizeye ko abaturage ba Gikonko bashonje bahishiwe.”

Izi modoka niziboneka zitezweho koroshya imigenderanire y’abatuye muri Huye ndetse n’uruhare mukugeza ku isoko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, imboga n’imbuto byera aha muri Gikonko.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jan 23, 2023 - 13:32