Rwamagana: Baranenga DASSO yamenesheje umuzunguzayi, aho kumwigisha.

Rwamagana: Baranenga DASSO yamenesheje umuzunguzayi, aho kumwigisha. Abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana mu murenge wa Kigabiro baranenga imikorere y'urwego rwa DASSO rwamenesheje umuzunguzayi ibyo yari afite bikangirika, aho kumwigisha bakamukura mu mujyi neza batamuhutaje. Ubuyobozi bw'umurenge buvuga ko iyo mikorere ya DASSO idahwitse, abahohoteye uwo muzunguzayi bagomba gukurikiranwa.

kwamamaza

Ibivugwa n’abaturage byabaye mu masaha y'igicamunsi ahazwi nko muri Arrete mu mujyi wa Rwamagana, mu murenge wa Kigabiro. Bavuga ko babonye Abadaso bamenesha umuzunguzayi imbuto yari yikoreye zose zinyanyagira hasi, izindi zikangirika.

Nubwo bavuga ibi, banemeza ko bazi neza ko nta muzunguzayi wemerewe kuzerereza ibicuruzwa mu mujyi ariko ko uburyo yafashwe bidashimishije kuko byatumye ibyo yari afite byangirika ndetse n'umwana yari ahetse akaba yari agiye kwitura hasi.

Umuturage umwe yagize ati: “bakamugiriye impuhwe kuko ahetse umwana , kandi n’imibereho y’iki gihe irarenze pe! …we aragifashe aracurika [igitaro]! Yari bukimutuze akamubwira ku neza, nk’abantu bahaye amaseta niba barayabahaye koko, bakamubwira bati mujye mu isoko mucuruze. Kuko baje babakurura, mbese ni ibintu tubonye…uko mubisanze niko tubisanze!”

Undi ati: “Birababaje cyane kubona umuntu ari gushakisha ubuzima, ahuye n’abadasso nyine bahita bafata igitaro baragicurika. Urebye ntabwo bishimishije, biratubabaje nk’abantu babibonye. Ikindi yaranahetse umwana, birababaje cyane.”

“ bari bumwegere, badahise bafata igitaro ngo bacurike, bakamubwira ku neza, akagitura ku neza, bakaganira.”

Uwingiyeneye Clementine; umuzunguzayi wamenewe imbuto ubwo yari azikoreye ndetse anahetse umwana, yemera ko amabwiriza y'uko nta muzunguzayi wemerewe kuzerereza ibicuruzwa ayazi. Ariko avuga ko abiterwa n'uko nta bushobozi afite bwo gukodesha igisima mu isoko rya Rwamagana kugira ngo acururizamo.

Yagize ati: “ kuzunguza ndabizi ko bitemewe ariko aho baduhaye ntituhakwirwa! Haba harimo abazunguzayi b’ibyihebe, baba barwana njyewe ndabahunga. Keretse wenda mpawe nk’iseta mu isoko ariko nta bushobozi mfite.”

Rushimisha Marc; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kigabiro, yemeza ko ubuyobozi bwafashije abazunguzayi kubona ibisima bwo gucururizaho mu isoko rya Rwamagana ku buntu. Gusa anavuga ko ibyakozwe n'Abadasso bahutaza uwo muzunguzayi bidakwiye kuko amabwiriza ahari ari ukubigisha bakajya gukorera mu isoko.

Icyakora ngo abakoze ibyo bagomba kubibazwa, ati: “ ni ukuvuga ngo ni ukubigisha, turabigisha. Nanjye mba ndi mu bantu bagomba kubigisha. N’umuntu utatira icyemezo cyafashe, bagenzi be bagaragaye turamufasha tukamwigisha.”

“ [kunenesha] ni ikosa rikomeye , ntanubwo icyo yagikora! N’ubu icyo dukora ni ukwigisha kuko hari ubwo umuturage yumva ko agomba kujya ku gisima.”

“ ibyo turabikurikirana rwose kandi tukabiha umurongo.”

Mu rwego rwo guca abazunguzayi mu mujyi wa Rwamagana, abahacururizaga bajyanwe mu isoko rya Rwamagana bahabwa ibisima by'ubuntu bakoreraho ndetse banashyirwa muri koperative buri mu nyamuryango ahabwa inguzanyo y'ibihumbi 100 by’unguka 2%.

Abazunguzayi bose bakaba basabwa kujya mu isoko kugira ngo nabo babashe gufashwa babone igishoro bave mu muhanda.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.

 Jul 19, 2023 - 09:09