
Rwamagana: Babangamiwe nuko ivuriro rito bivurizaho rihora rikinze
Sep 11, 2024 - 13:47
Abivuriza ku ivuriro rito rya Kinteko ryo mur’aka karere babangamiwe n’uko iri vuriro ridakora nk’uko bikwiye kuko igihe kimwe bajya kwivuza bagasanga imiryango yaryo idaheruka gukingurwa. Basaba ko bafashwa ivuriro ryabo rigakora neza. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko icyatumye rifunga imiryango ari uko uwikorera bari baryeguriye yananiwe kuricunga bakarisubirana ariko vuba riraba ryongeye gutanga serivise.
kwamamaza
Abatuye mu kagari ka Rweri, Umurenge wa Gahengeri wo mu karere ka Rwamagana bavuga ko bakibona ivuriro rito rya Kinteko bari bizeye ko rije gucyemura ikibazo cy’urugendo runini bakoraga bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Gahengeri. Gusa ibyo siko byagenze kuko iri vuriro rikora rimwe na rimwe.
Bavuga ko igihe kimwe bajyayo bakavurwa ariko ikindi gihe bajyayo bagasanga hafunze, hakaba hashira igihe ridafungurwa ngo bivuze, bakibaza icyabaye bikabayobera.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ko “ ikibazo tujya tugira ni ifunga rya hato na hato, noneho twamara kumenyera ko tugomba kwivuriza hafi, hakazamo ikibazo cyo gufunga. Iyo abaganga baje turivuza nta kibazo. Ariko cya gihe bafunze tugira imbogamizi.”
Undi ati: “ikibazo dufite muri Kinteko ni icya poste de santé kuko ba rwiyemezamirimo baraza biyemeje ko bagiye kudukorera igikorwa cy’ubuvuzi nuko tukabona bacitse integer, bakagenda ntibagaruke kandi tutazi impamvu z’ikibajyanye. Biratubangamiye cyane.”

Kuba imikorere y’iri vuriro itameze neza nk’uko abaturage babigaragaza, basaba ubuyobozi kubafasha gukemura ikibazo gituma ridakora kuko babangamirwa no kujya kwivuza, rimwe bakavurwa ubundi basubirayo bagasanga imiryango y’ivuriro idaheruka gukingurwa.
Umwe ati: “icyo dusaba ni uko poste de santé yafungura, ikajya ikora igihe cyose no muri weekend kuburyo umuntu ashobora kurwara akivuza.”
Undi ati: “twifuza ko nk’Akarere kashyiraho abaganga shingiro bahoraho kuko ubuvuzi ntabwo bugenda neza.”
Mbonyumvunyi Radjab; Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, avuga ko iri vuriro rito rya Kinteko ryo muri Gahengeri ari rimwe mu mavuriro yeguriwe abikorera ariko byagaragaye ko atarishoboye nuko ahitamo kurisubiza akarere.
Avuga ko ikibazo cy’imikorere yaryo itameze neza ariko bagiye kugicyemura vuba cyane kugira ngo abaturage bongere bahabwe ubuvuzi nk’uko bikwiye.
Ati: “iyi nayo yarakoraga ariko bitewe n’ibibazo biriho by’imyishyurire, gutinda kwishyurwa n’ibindi bituma abenshi bibananira. N’iyi, ejo bundi barayidushubije ariko mugihe cya vuba iraba ikora kuko turayishakira abandi bantu bayikoresha. Kandi byaranatangiye.”

Abivuriza kur’iri vuriro rito rya Kinteko ryo mu murenge wa Gahengeri bavuga ko kuba ridakora neza, aho bagerayo bagasanga rifunze, bituma hari abarembera mu rugo igihe badafite ubushobozi bwo kujya ku kigo nderabuzima cya Gahengeri. Bavuga ko kujyayo ukoresheje moto bisaba ibihumbi 4 kugenda no kugaruka. Bityo bagasaba ubuyobozi kubafasha ivuriro ryabo rikongera gukora neza.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


