Rwamagana: Babangamiwe no kubuzwa gucuranga mu tubari twabo kandi aribyo bikurura abakiliya!

Abafite utubari mu mujyi wa Rwamagana babangamiwe n’uko babuzwa gucuranga kandi aribyo bikurura abakiriya. Basaba ko badohorerwa bakajya bacuranga kuko aho bakorera ari mu gice cyahariwe ubucuruzi. Polisi y’u Rwanda isaba abo bacuruzi kwihanganira imiterere y’umujyi wa Rwamagana, bakajya bacuranga buhoro kugira ngo ntibabangamire ababa bari kuruhuka mu masaha y’ijoro.

kwamamaza

Abacururiza mu mujyi wa Rwamagana by’umwihariko abacuruza utubari, bavuga ko inzego z’umutekano zibabuza gucuranga kandi umuziki ariwo ukurura abakiriya. Bavuga ko iyo bacuranze ibikoresho byabo babitwara ndetse bakanasabwa gucuruza ntibarenze saa sita z’ijoro.

Mu kiganiro aba bacuruzi bagiranye n’Isango Star, abacuruzi b’utubari bashimangira ko ibyo bibateza igihombo kuko abakiliya bakunze kuboneka mu masaha akuze, kuko bahaza bavuye ku kazi bakageza mu gitondo.

, Umwe ati: “ariko ntabwo tuzi neza impamvu umuziki wacitse intege muri uyu mujyi! Usanga ubuyobozi bwa polisi buhagera bukababwira buti nimuzimye cyangwa se mutahe?Abakiliya baragabanutse cyane, rwose ubucuruzi burahagaze kuko bakoraga amasaha yose none ubu biragera nka saa saba tugafunga.”

Undi ati: “urumva niba abantu batabasha gukora ngo bageze mu gitondo kandi akenshi usanga amafaranga yacu aboneka abantu bavuye mu kazi. Niba rero hari umuntu uvuye mu kazi nuko akavuga ati njyewe ndashaka gukesha, ejo ntabwo nzajya ku kazi…urumva ko icyo gihe ni ikibazo gikomeye cyane!”

Basaba ko bakemererwa kujya bacuranga nk’uko bisanzwe, kuko ntawe babangamira bitewe n’uko aho bakorera ari mu gice cyahariwe ubucuruzi.

Umwe ati: “ icyo nasaba ubuyobozi ni uko bakwicara bakareba ikintu cyo gukora business nk’izo ngizo, kuko urumva niba umuntu ashinze akabari kandi  agomba gucuranga kugira ngo abone abakiliya, ntabwo agomba kubuzwa uburenganzira ngo ari gucuranga.”

Undi yunzemo ati: “ icyo twifuza nta kindi ni ukutugaragariza nibura tukamenya umuziki wacu iyo usohotse ubangamira bande? Ese abo ubangamira ni ahantu ho gutura? Cyangwa ni ahantu ho gucuruza?”

SP Hamdun Twizeyimana; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’iburasirazuba, avuga ko kuba umujyi wa Rwamagana utagira igice cyahariwe ubucuruzi n’icy’ahariwe guturwamo,ibyo abacuruza utubari bakwiye kubyihanganira kuko bizagenda bikosorwa.

Ati: “Uyu mujyi wacu wa Rwamagana, biragoye gutandukanya quartier yo guturamo n’iy’ubucuruzi. Kubera imiterere n’uburyo hubatswe, usanga abantu bakorera mu nzu yo guturamo, abatuye nabo bagatura muri quartier z’ubucuruzi. Ariko bizagenda bikosoka buhoro buhoro.”

Abasaba kujya bacuranga buhoro kugira ngo batabangamira abaryamye baba bari kuruhuka.

Ati: “rero inama tugira abacuruzi, bagomba gucuruza, bagomba gucuranga ariko bakanubahiriza uburenganzira bw’abandi, bakaryama bagasinzira. Inama tubagira ni uko bakwiye gushaka ibifata amajwi kugira ngo ayo majwi asigaremo imbere noneho abari kwidagadura cyangwa se kwishimisha aribo bayumva bonyine, abandi baruhutse bazajya mu kazi bakabasha kuruhuka.”

Uretse kuba abacuruza utubari mu mujyi wa Rwamagana bavuga ko babuzwa gucuranga imiziki,banavuga kandi ko iyo inzego z’umutekano zigeze mu tubari twabo zigasanga abantu bari kubyina mu kimansoro, ibikoresho byabo nabwo bahita babitwara kandi baba bubahirije gucuranga buhoro ndetse bagahita banabafungisha igitaraganya.

Basaba ko ibyo byose byakosorwa, bagakora nk’uko muyindi mijyi bakora kuko  ibyo bituma bahura n’ibihombo kandi baba barashoye.                                                                                            

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kigali.

 Jul 11, 2023 - 09:51