Rwamagana: Abatuye Mongolia bahangayikishijwe n’abana bigize ibihazi.
Aug 18, 2023 - 16:08
Abatuye muri karitsiye ya Mongolia yo mu murenge wa Kigabiro wo mur’aka karere bahangayikishijwe n’umutekano mucye uterwa n’abana bigize ibihazi bakora ubujura mu ngo ndetse bagakomeretsa abantu bakoresheje inzembe n’ibindi bikoresho. Bagasaba ubuyobozi kubatabara kuko abo bana bageze n’aho bafata abagore ku ngufu. Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba buvuga nta makuru bwari bufite kur’iki kibazo kuko buheruka bafatwa bagafungwa.
kwamamaza
Umutekano mucye uvugwa muri karitsiye ya Mongolia iherereye mu mudugudu wa Biraro mu kagari ka Cyanya, ho Umurenge wa Kigabiro. Abahatuye bavuga ko urimo guterwa n’insoresore z’abana bato basigaye biba ku manywa y’ihangu bitwaje ibikoresho bikomeretsa nk’inzembe, ku buryo umuntu ubabujije kwiba ndetse n’uwubatanze mu buyobozi bahita bamugirira nabi.
Mu kugaragaza uburemere bw’ikibazo, ubwo baganiraga n’Isango Star, abaturage banze ko amasura yabo agaragazwa,batinya kuzahemukirwa n’abo bana bigize ibihazi.
Umwe yagize : “ uko ikibazo cya Mongolia giyeye: hari abana b’ingirigiri b’urubyiruko zitiga, iyo ushyize isafuriya hanze , niyo cyaba ari igikombe, inkweto ngo uranitse, abo nta gipangu baturira kuko ni utuntu tw’ingirigiri tw’urubyiruko tw’abana. Ni babandi kurira igipangu ni nk’umurabyo!”
Undi ati: “abo bana barahari babangamira abantu yaba ku mugoroba, yaba ku manywa, yaba n’ijoro. Babona umuntu avuye guhaha cyangwa afite envelope, agakapu nuko bakamufata bafite inzembe, ibyuma, amacupa…. Yewe n’aba bagendera ku magare, iyo babonye nta bantu babari inyuma barabahagarika bakabaka igare, amakaziye yo kurangura bakayabaka, mbese usanga ari ikibazo gikomeye.”
Abatuye muri karitsiye ya Mongolia bavuga ko kugeza ubu nta muntu ugitaha nimugoroba kubera gutinya guhohoterwa n’abo bana bigize ibihazi, cyane ko bavuga ko batangiye no gufata abagore ku ngufu.
Basaba ubuyobozi gukemura ikibazo cy’umutekano mucye uharangwa, kuko n’iyo bajyanwe ibyo bihazi kubifunga bagaruka bakongera guhungabanya umutekano.
Umwe yagize ati: “ habaho kuganiriza iyo miryango kuko urutonde rwabo bana nuko bakabafata bakabajyana mu kigo ngororamuco bakabigisha, byanashoboka bakabajyana Iwawa. Ariko bwa mbere bwari bwanashatse gufata abagore ku ngufu! Rero sinzi uburyo bwashoboka leta ishobora gukoresha ikareba ko yakemura iki kibazo.”
“ ni ukuri turakomerewe kuko bano bana ni benshi!”
SP Hamudun Twizeyimana; Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba,avuga ko ikibazo cy’abo bana bo muri karitsiye ya Mongolia bigize ibihazi bakizi ndetse bigeze no kubafata bakabafunga ariko bakaza kubarekura.
Avuga ko ubwo bongeye guhungabanya umutekano,bagiye kubafata noneho bagahanwa by’intangarugero.
Ati: “ibyo aribyo byose hari amakuru twari dufite ko hari aho bakinira urusimbi, naho banywera urumogi. Mu minsi yashize hari abo twafashe. Gusa ntabwo narimfite amakuru yuko bongeye, turashiramo imbaraga twongere tubashake. Urumva twebwe ntabwo twakomeza kureberera abahungabanya umutekano w’abaturage, turabafata bakurikiranwe bafunzwe no gukemura ikibazo cyabo dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo kirusheho gukemuka burundu.”
Abatuye muri karitsiye ya Mongolia mu murenge wa Kigabiro bagaragaza kandi ko ikibazo cy’umutekano mucye wabo uterwa n’abana bigize ibihazi gikunze kuba ku bantu b’abimukira bahatuye, aho usanga aribo babuzwa amahwemo kugira ngo bahimuke bagende.
Bavuga kandi ko hari urutoki bakunze kwicaramo bari kunywa urumogi ku buryo nyirarwo nta gitoki ijya atemamo. Ndetse n’iyo barimo nta muntu wahanyura kuko bamutera amabuye bakamukomeretsa.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


