
Rwamagana: Abajura bamennye butike batwara ibicuruzwa
Nov 8, 2024 - 09:58
Abatuye umudugudu w’Ubwiza mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana barataka ubujura bwiganjemo ubwo kumena inzu n’amaduka hakibwa ibirimo, ku buryo hari n’abafite amatungo bifuza kurarana nayo mu nzu kugira ngo atibwa.
kwamamaza
Aba baturage bo mu mudugudu w’Ubwiza akagari ka Kabare Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana barataka ubujura nyuma y’uko mugenzi wabo witwa Ikimpaye Vestine mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Kane, abajura baje bakamena iduka rye bakamwiba bimwe mu bicuruzwa.
Avuga ko baje bamena ikirahuri cy’urugi bacishamo akaboko barafungura, bagenda no ku rugi rwo mu gikari bararuzirika kugira ngo abana barara muri iryo duka batabyuka ngo bajye gutabaza.
Ati "nka saa saba n'igice haje umuntu antabaza ambwira ko inzu yanjye ikinguye mpageze nje kureba nsanga butike bayimennye ibintu babisohoye bimwe na bimwe, batwaye imifuka ibiri n'igice y'umuceri batwara ibido y'ubuto, batwara Radio, batwaye ikintu cyarimo amafaranga nacuruje, aka kagari harimo ubujura buteye ubwoba turabyuka tugasanga ibikoni babimennye, bacukura amazu".
Ubujura nk’ubu bwo kumena inzu bakiba ibirimo, abaturage batuye muri aka kagari ka Kabare, bavuga ko ubujura bwo kumena inzu busanzwe kuko hari abantu bibwa amatungo n’ibindi bitandukanye ku buryo hari n’abifuza kurarana nayo mu nzu kugira ngo agire umutekano. Aha niho bahera basaba inzego zibishinzwe ko bafashwa ubujura bugacika mu kagari kabo.
Umwe ati "harimo ubujura bwinshi, ubujura bujyanye n'amatungo, ubujura bwo gupfumura amazu, hari umubyeyi batwariye ihene bajya kuzibagira mu ishyamba, hari n'undi muhungu bapfumuye butike vuba aha, n'ubu unarebye wasanga n'abaturage bakirarana n'amatungo kubera ikibazo cy'abajura".
Undi ati "turasaba umutekano cyane cyane kuko umutekano uriho ibintu by'abantu byarindwa".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun, avuga ko ubwo bujura bwakorewe uwo mucuruzi wamenewe iduka babumenye ndetse na babiri mu bacyekwa bafashwe. Gusa asaba abaturage n’abayobozi gufatanyiriza hamwe igihe hari uwibwe bagatanga amakuru hakiri karere kugira ngo abakora ubwo bujura bafatwe bahanwe.
Ati "ubujura bwaraye bubaye ariko twe nka Polisi babitumenyesheje hafi saa tatu za mugitondo nyuma yo kubimenya Polisi yagiyeyo hariho abantu bakekwaga tukaba tumaze gufata abantu babiri mu bakekwa kuba bagize uruhare muri ubwo bujura, tuributsa ko abaturage bagomba guha amakuru inzego z'umutekano igihe cyose babona ibikorwa bishobora kuba byahungabanya umutekano".
Ibyo uyu muturage wo mu kagari ka Kabare muri Muhazi yibwe harimo imifuka ibiri n’igice y’umuceri, ibiro 40 by’isukari, litiro 17 z’amavuta yo guteka, amakaziye abiri y’inzoga ndetse n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro k’ibihumbi 400Frw. Si uyu gusa kuko hari n’abandi bamenewe amadukaka ndetse n’inzu mu bihe bitandukanye.
Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


