
Rwamagana: Hibutswe Abatutsi barimo abishwe bahungiye kuri kiliziya ya Musha.
Apr 14, 2023 - 03:59
Ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo mu karere ka Rwamagana,hibutswe Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abari bahungiye kuri Kiliziya Gatulika ya Musha ndetse no mu bice byari bikikije umusozi wa Musha. Muri uyu muhango, hagaritswe ku butwari bw'abaturage bagerageje kwambutsa ikiyaga cya Muhazi, abatutsi bari bagiye kwicwa.
kwamamaza
Abatutsi bibutswe ku wa kane ni abiciwe kuri Kiliziya Gatulika ya Musha ndetse n'abandi biciwe ku misozi ikikije Musha mu byahoze ari komine Gikoro na Bicumbi byahindutse akarere ka Rwamagana.
Icyo gihe, interahamwe zabishe zari zirangwaje imbere n’abarimo Bisengimana Paul ndetse na Rugambarara Yovenal bayoboraga ayo makomine ndetse na Semanza Laurant wari umudepite.
Abaharokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'abafite ababo bahiciwe,bavuga ko ubwicanyi bwahakorewe bwari buteye ubwoba, dore ko ari ahantu hakikijwe n'ibiyaga bya Muhazi na Mugesera, byabuzaga Abatutsi guhunga.
umwe yagize ati: "wari umuryango w'abantu 74 none harokotse aban bagera ku 8, ba datawacu babiri n'umuryango wabo wose bayishe muri jenoside yakorewe abatutsi. Datawacu wari utuye muri Gahengeli, baramutwikiye mu nzu. Interahamwe zaraje zitera gerenade mu nzu, yari amazu abiri afatanye, harimo abantu 80 barabatwika babarimburiraho inzu. Ngo Data yari hanze asigara aho, ariko yaje kwicwa n'igitero cyavuye i murama na murehe."
Undi yagize ati: " Ba data wacu barishwe, ba maman wacu ntababaho....
Koko ntabapfira gushira,ubwo Abatutsi bari bakomeje kwicirwa ku musozi wa Musha ndetse n'ahandi, hari abagerageje guhungira hakurya mu karere ka Gicumbi bambutse ikiyaga cya Muhazi babifashwamo na Serubabaza Issa wo muri ako karere.
Uko gukiza Abatutsi kwa Serubabaza kwatumye akarere ka Rwamagana n'aka Gicumbi tugirana ubushuti bukomeye.
Mu kugaruka k'uko yabigenje, Serubabaza,yagize Ati:" Mpageze nsanga abantu bafite imihoro, eeh! imiheto, amacumu, amahiri nuko ndavuga nti ese ko aha biteye ubwoba, iwacu atariko bimeze! Ndavuga nti bibaye ngombwa ababishaka bose baza tukambuka tukijyanira kuko nabonye iwacu ibi bidahari. Bose nibwo bahise baza, abari aho ngaho turabambutsa ...."
CG Emmanuel Gasana; Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba, avuga ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ari umwanya wo gufata mu mugongo Abarokotse ndetse no kubashimira ubutwari bagize bwo kudaheranwa n'amateka y'ibyababayeho.
Ati:"Twibuka inzira y'umusaraba banyuzemo mugihe cy'iminsi 100. Ibikomere bagendana maze tukabihanganisha, tukanahumuriza. Yewe tukanabashimira tubashimira iteka ubutware bubaranga kuko bihanganye bikomeye , bemera kutayoborwa n'amateka mabi maze bariyubaka. Turabashimira kandi byinshi ndetse no kwemera gusaba imbabazi kw'ababahekuye."
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musha rwo mu karere ka Rwamagana rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga Ibihumbi 23.
Mur'urwo rwibutso, ku wa kane, ku wa 13 Mata (04), hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri umunani yavuye mu murenge wa Gahengeri.
Kugeza ubu, mu karere ka Rwamagana harimo inzibutso za Jenoside 11 zibitse imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside igera ku 83,795.
@Djamali Habarurema/Isango Star-Rwamagana.
kwamamaza