Rutsiro: Hubatswe imihanda yorohereza abazitabira Imurikagurisha rizabera ku kiyaga cya Kivu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko ku bufatanye n’abashoramari n’abaturage hubatswe imihanda igana ku Kiyaga cya Kivu hagamijwe korohereza abazasura imurikagurisha n’iserukiramuco rya Kivu Beach Expo and Festival rigiye kubera muri aka karere ku nshuro ya mbere. Ubuyobozi buvuga ko iri murikagurisha ryitezweho kuzamura ubukungu n’urwego rw’ubukerarugendo ndetse no guteza imbere abaturage bahatuye.

kwamamaza

Ni ku nshuro ya mbere muri karere ka Rutsiro hagiye kubera igikorwa gifite umwihariko wo kuhamenyekanisha ndetse n’ibigakorerwamo, no kuzamura urwego rw’ubukerarugendo, binyuze mu gikorwa cyiswe Kivu Beach Expo& Festival kizaba ku italiki ya 9 kugeza ku ya 14 Ukuboza (12) 2025, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rutsiro, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko imirimo yo gutunganya mihanda izifashishwa n’abazitabira yakozwe byihutirwa nyuma yo kugaragara ko yari yarangiritse kandi ishobora kuba inzitizi ku bashyitsi. 

Yagize ati: “Kimwe mu byasaga nkaho bigaragaraga ko bisa nk’aho bibangamiye uburyo abantu bazagera ku Kiyaga cya Kivu, cyane cyane ko ari naho ibikorwa byose bizakorerwa, hari harimo ikijyanye n’umuhanda. Hari gahunda isanzwe y’ubuyobozi bw’Akarere kubera ko kiriya ni igice kirimo amahoteli ndetse n’abashoramari, aho ubusanzwe n’akarere kari kuhubaka imihanda ya kaburimbo igana ku mahoteli. Ariko kugira ngo iriya mihanda izabe imeze neza ndetse abaturage n’abashyitsi tuzagira bazabashe kugera ku mazi bitabagoye, banakoresheje n’imodoka ngufi, byabaye ngombwa ko tugira igitekerezo cy’uko mbere y’uko Akarere kakora iyo mihanda hashobora kuba hakorwa uburyo bwo kuyiringaniza ku buryo umuntu wahanyura akahagenda neza ndetse mu buryo bworoshye.”

Uwizeyimana avuga ko kubaka iyi mihanda byagizwemo uruhare n’abaturage batanze umusanzu wabo ndetse n’Akarere kagashaka imashini zo gutsindagira igitaka.

Ati: “…cyane cyane bariya bafatanyabikorwa bafite amahoteli ku kiyaga cya Kivu, aho ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere, twakoze mobilization yo kubona imashini zihakora ariko nabo bakadufasha kuzibonera fuel ( lisansi/mazutu) yo gukoresha muri izo mashini. …rero harimo ubwitange bw’impande eshatu. Ubuyobozi bw’Akarere, kampani yaduhaye imashini ndetse tukagira nabo baturage batanze umusanzu wabo kugira ngo bikorwe neza.“

Imihanda iri gukorwa irimo uwa kaburimbo uva mu Nkomero ukagera ku Ishusho, ndetse n’undi uzagera ku Ishusho uvuye Mushubati. Uyu kandi niwo unamanuka ukagera ku mazi y’ikiyaga cya Kivu. Hari gutsindagirwa kandi umuhanda wari usanzwe uhari ariko warabaye ibinogo kubera amazi. Iyi mihanda yiyongeraho uwa Gahabwa unyura kwa Senateri Chrisologue kuri Bonza Coffee ugakomeza kwa Senateri Nyiramirimo, ukagerankuri Palega -Amara.

Ashimira umukuru w’igihugu, Yves Iyamuremye; umuyobozi wa Yirunga Ltd iregura Kivu Beach Expo & Festival,yavuze ko iyi mihanda yashoboraga no kumara hafi umwaka itarakorwa.

Ati: “ Iyo Expo itari kubaho igera hano mu Bikono, aho tuzakorera expo kuri Palega wari kuzakorwa nko mu mezi atandatu cyangwa umwaka. Ariko ubu watsindagiwe kuburyo imodoka ntoya, amavatiri, za kiya, hybrid zishobora kuba zahamanuka mu buryo bworoshye.

Yongeraho ko ikorwa ryayo rizongera urujya n’uruza by’umwihariko ikorohereza abashaka kwitabira ibikorwa by’imyidagaduro bizabera ku kiyaga cya Kivu.

Ati: “Bigiye gutuma urujya n’uruza rw’abantu rwiyongera kuko muri expo turateganya no gushyiramo amataxi yorohereza abaturage kugera mu gasantere ku Ishusho ndetse no mu Nkomero mu gihe baje kwitabira igitaramo, bashaka gutaha. Imodoka zagorwaga no kumanuka hano harimo amavatiri ari hasi n’izindi modoka zifuza kugera kuri aya mahoteli y’ubukerarugendo, ku Kiyaga cya Kivu no kuri plage, ariko ubu biratuma urujya n’uruza rwiyongera ndetse n’abaza gusura imurikagurisha n’iserukiramuco bahagere nta mbogamizi nyinshi bahura nazo.”

Hitezwe impindukamu rwego rw’ubukerarugendo 

Akarere ka Rutsiro gafite imirenge 7 ikoze ku kiyaga cya Kivu, gasanzwe gafite intego yo kuzamura ubukungu bwako hashingiwe ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubukerarugendo buteye imbere. Gusa Emmanuel Uwizeyimana; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka Karere, avuga ko impinduka zitezwe cyane mu bukerarugendo bwasaga n’ubukiri hasi.

Ati: “Ikijyanye n’ubukerarugendo ntabwo cyari gifite imbaraga zikwiriye, cyane ko dufite imirenge 7 ikora ku kiyaga cya Kivu, tukagira amahoteli menshi ari kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, tukagira mucanga mwiza cyane tuzanakiniraho beach volley muri iyi festival tugiye gukora.”

Yongeraho ko “Icya mbere iraza kudufasha kumenyekanisha akarere bitume dukurura abashoramari benshi, byumvikane imari bazashora izafasha mu bukungu bw’akarere kacu. Bizafasha mu kubonera abaturage akazi….Muri make navuga ko iyi festival tuyibonamo ibintu nka bitatu: Kumenyekanisha akarere kacu, gufasha mu gukurura abashoramari, ndetse no gufasha abaturage bacu kwiteza imbere.”

Kurundi ruhande, biteganyijwe ko Kivu Beach Expo & Festival izahuza abahanzi umunani bazaririmba muri iri serukiramuco nimurikagurisha. Abo barimo Papa Cyangwe, Young Grace, Impala, Igisupusupu, Theo Bosebabireba, Mico The Best ndetse na Platini. Hari kandi abamurika ibikorwa birimo iby’ubuhinzi bw’Ikawa ya Boneza, ndetse n’abashoramari bashaka kumenya amahirwe ari muri Rutsiro.

 Dec 6, 2025 - 20:59