
Rutsiro: Bahangayikishijwe n'udusimba turi kwangiza imyaka mu mirima ikaraba
Oct 14, 2024 - 07:37
Abahinga mu murenge wa Kigeyo baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba tw’umukara turi kuza mu myaka bahinze tukayidindiza by’umwihariko ibishyimbo.
kwamamaza
Abatuye mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Kigeyo w’akarere ka Rutsiro, bagaragaza igihombo bari guhura nacyo kubera utu duzimba bamwe bari kwita Urunyo.
Nkuko bigaragara aho utu dusimba twafashe ku bishyimbo hahindutse umukara ibindi biraraba bipfira aho.
Aba baturage banavuga ko bahangayikishijwe n'ingaruka zutwo dusimba dore ko abenshi bakesha ubuzima ubuhinzi, bagasaba ko bafashwa hakaboneka umuti wo guhangana nutwo dusimba.
Umwe ati "turasaba ko batwoherereza umuti tukajya dutera kuri ibi bishyimbo tukareba ko ubu busimba bwapfa tukareba ko twabona umusaruro natwe".
Undi ati "turasaba ubufasha bwo kudushakira umuti wo gutera ibi bishyimbo kuko inzara iratwishe".
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Mudahemuka Chrysostome, avuga ko iki kibazo cy’utu dukoko turi kwica imyaka y’abaturage bakizi, bakaba bari gukorana n’inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi kugira ngo barengere imyaka itarangirika yose.
Ati "twaganiriye n'umukozi ubishinzwe yambwiye ko abaturage bari gushishikarizwa gukoresha imiti yica udukoko, turi kubarangira aho iboneka kugirango batabare vuba vuba imirima itarangirika, ingamba zirahari ikibazo turakizi, ikiriho ni ugukora vuba tugakorana ingoga kugirango dutabare imyaka itarangirika".
Uretse aha mu kagari ka Rukaragata utu dusimba twiganje mu mirima yaho hari n’abahinga mu mirima yo mutugari twegeranye nako kagari bigaragara ko naho twatangiye kuhototera, bakavuga ko mugihe ari ntagikozwe utu dusimba dukumirwe dushobora no kujya mu yindi mirenge dore ko dukunda ahahinzwe amashyamba kuko dukururwa n’ibiti.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Rutsiro
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


