Russie: ububiko bwa Peteroli bwo muri Bryansk bwafashe n’umuriro

Alexandre Bogomaz; Guverineri w’umujyi wa Klintsy k’Uburusiya, yemeje ko abakora iterabwiba bo muri Ukraine bagerageje kugaba ibitero kubikorwa remezo byo ku butaka bwabo bifashishije indege zitagira abapilote.

kwamamaza

Ibi yabitangaje yifashishije urubuga rwa telegram. Avuga ko za drone zagabwe na Ukraine zaburijwemo hifashishijwe uburyo bwo kurinda ikirere bw’Uburusiya ariko mugihe cyo kuziburizamo, hari iyarashe amasasu ku bubiko bwa peteroli muri Klintsy, umujyi utuwe n’abarusiya 60 000, muri aka gake gaherereye muri kilometer 70 uvuye ku mupaka wa Ukraine.

Icyakora uyu mutegetsi yavuze ko nta bantu bahitanywe n’iki gitero.

Iruhande rw’ibi, kur’uyu wa gatanu, Ukraine yatangaje ko ari yo nyirabayazana w'cyo igitero cyagabwe ku bubiko bwa peteroli buherereye mu karere ko hafi y’umupaka, Bryansk, ndetse RFI ivuga ko umuriro wakomeje kwaka no ku manywa y’ihangu.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi mu gisirikare cya Ukraine yatangarije AFP ko iyi serivisi ishinzwe kugaba ibitero ku  Burusiya, yohereje drone kuri ubwo bubiko bwa peteroli, mugihe Leta ya Kiev imaze ibyumweru igaba ibitero ku butaka bw’Uburusiya.

France 24 ivuga ko abatanze aya makuru banavuze ko hari ikindi gitero cyagabwe ku ruganda rukora imbunda zo mu bwoko bwa Tambov, ruherereye mu birometero 500 uvuye ku mupak, ariko ntibatangaje niba koko hari icyo cyangije.

Hifashishijwe amakamyo 13 azimya umuriro na gari ya moshi

Guverineri w’aka karere yatangaje ko nubwo igitero cyagabwe ku bubiko bwa Petelori kitahitanye umuntu, ariko byasabye ko hifashishwa amakamyo 13 na gari ya moshi bya toni 120 z’amazi na toni eshanu z’ifuro birwanya inkongi y’umuriro.

Amasusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na guverineri agaragaza umuriro n’umwetsi w’umweru bizamuka mu kirere biva ku bigega bya peteroli bya leta bya Rosneft.

Amakuru avuga ko kuzimya uyu muriro byari byagoranye kuko byasabye imbaraga zo hejuru.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko igitero cy’indege zitagira abapilote mu karere ka Bryansk, [ntiyagaragaje neza aho cyabereye], cyangije imashini kandi ko yatesheje agaciro uko kugerageza kwa Ukraine.

Ibi byabaye mugihe ku wa kane, Ukraine yari yagabye ikindi gitero ku bubiko bwa Peteroli mu gace ka Léningrad, gaherereye mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba bw’Uburusiya, ndetse kari mu birometero 1 000 uvuye ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Ibi kandi bikomeje kuba mugihe mu myaka ibiri ishize, Perezida Vladimir Poutine w’Uburusiya, yari yaratangaje ko ibitero bigiye kugabwa kuri Ukraine bitazigera bigira ingaruka ku mibereho y’abarusiya.

Ariko kuva muri iki gihe cy'itumba, Ukraine, mu rwego rwo guhangana n'ibisasu bikomeye biterwa ku butaka bwayo, ndetse n’amatora ya perezida yegereje, aho azaba muri Werurwe (03), Ukraine yongereye ibitero byayo ku butaka bw’Uburusiya, ndetse ku buryo ituma abatuye muri Belhorod bimurwa.

Ikomeje kandi guteza ibibazo biri kuba, cyane muri Siberia.

Icyakora ibiro ntaramakuru by’Uburusiya byatangaje ngo inzego z’umutekano (FSB) zafatiye i Khabarovsk, maneko wa Ukraine bashinja gukusanya amakuru mu rwego rwo gutegura ubwicanyi ku ngabo z’Uburusiya.

 Jan 19, 2024 - 13:47