Libani: Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yabujijwe gusohoka igihugu.

Kur’uyu wa gatatu, ku ya 24 Gicurasi (05) 2023, Ubutabera bwo muri Libani bwabujije guverineri ukomeye wa Banki Nkuru, Riad Salamé, kuva mu gihugu kubera ko ari gukorwaho iperereza ku bijyanye na ruswa. Riad asanzwe yarashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi n’ubutabera bw’Ubufaransa, manda yo guta muri yombi yatanzwe n’ubutabera bw’Ubufaransa.

kwamamaza

Umucamanza yatangaje iki cyemezo ubwo Riad Salamé yari yitabye urukiko i Beirut, na we yahisemo gusaba inkiko z’Ubufaransa kumushyikiriza dosiye y’urubanza rwe.

Mu cyumweru gishize nibwo Libani yakiriye integuza ya Interpol, ishingiye ku cyemezo cyo guta muri yombi cyatanzwe n'umucamanza ushinzwe iperereza mu Bufaransa.

Ubufaransa bwamushyiriyeho izi mpapuro nyuma yo kwanga kwitaba ngo ahatwe ibibazo n’ubucamanza bw’Ubufaransa, nyuma yahoo inkiko nyinshi z’Iburayi zimushinja zimukekaho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 330 z’amadolari.

Iki cyemezo cyafashwe n'umucamanza Aude Buresi; ushinzwe dosiye ye, nyuma yuko Riad Salamé atsindiwe mu butabera bw'Ubufaransa. Riad Salamé wahoze ayobora sisitemu ya banki yo muri Libani kuva mu 1993, ntabwo yitabye ihamagara yari yohererejwe kugira ngo ahatwe ibibazo.

Ubucamanza bwahamagaje Riad kubera uburiganya no kunyereza amafaranga, harimo no gutanga impapuro mpimbano z’amabanki, nk'uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zagenzuwe muri Mata (04) na Reuters.

Nimugihe inzego z’ubushinjacyaha z’Ubufaransa zatangije iperereza kuri Riad Salamé muri Kamena (06) 2021 , kubera ihuriro ry’abagizi ba nabi no kunyereza amafaranga mu buryo buteguwe.

Ni nyuma kandi yo kuba abacamanza bo mu Bufaransa, Ubudage na Luxembourg bagiye muri Libani inshuro eshatu kugira ngo bakurikirane iby’ibyo byaha.

Ibyaha Riad Salamé akurikiranyweho mu kubiye mu gice cy’iperereza ryakozwe ku bufatanye n’ubutabera bwo muri Libani n’ubw’I Burayi.

Ubutabera bw’Ubusuwisi bushinja Guverineri wa banki nkuru ya Libani, Riad Salamé na murumuna we Raja, kunyereza umutungo wa Banque ya Liban  no kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni zisaga 330 z’amadolari.

 May 24, 2023 - 17:54