Gen Muhoozi yasabye imbabazi Amerika nyuma yo gushinja Ambasade yayo gufasha Bobi Wine

Umuyobozi w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutangaza ko Ambasade yayo i Kampala yafashije umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Bobi Wine, kuva mu rugo rwe mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama (01) 2026, amagambo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu banyapolitiki.

kwamamaza

Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu cya Uganda, ndetse n'umujyanama we mu bya gisirikare, mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama (01) 2026 yashyize ubutumwa butandukanye ku rubuga X (yahoze ari Twitter), ashinja ubuyobozi bwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda gufasha Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine, kuva mu rugo rwe ruherereye i Magere mu Karere ka Wakiso.

Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yavuze ko ibyo byabaye mu gikorwa cya gisirikare, anongeraho ko UPDF yahise ihagarika ubufatanye bwose n’ubuyobozi buriho bwa Ambasade ya Amerika buriho ubu i Kampala. Ubwo bufatanye burimo n’ubwo mu by’umutekano muri Somaliya. Yavuze kandi ko umubano w’umutekano hagati ya Uganda na Amerika watangiye guhungabana kuva mu 2015 kubera ibikorwa by'ambasade ya Amerika yise ibidafututse.

Ubu butumwa butandukanye yabwanditse nyuma yo gukeka ko Ambasade ya Amerika yaba icumbikiye Bobi Wine .

Nyuma y’igihe gito, Gen Muhoozi yasibye ubwo butumwa, asaba imbabazi ku byo yari yatangaje. Gusa, yanaburiye ko igihugu cyose cy’amahanga cyagerageza gufasha Bobi Wine gusohoka mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byateza amakimbirane akomeye hagati ya Uganda n’icyo gihugu.

Robert Kyagulanyi, waje ku mwanya wa kabiri mu matora rusange yo ku wa 15 Mutarama (01), ku ya 24 Mutarama (01) 2026 yatangaje ko abasirikare bateye urugo rwe nijoro, bagahohotera abakozi be ndetse n’umugore we, Barbara Kyagulanyi.

Iki gikorwa cyongeye gukaza amakimbirane ya politiki na dipolomasi muri Uganda, bituma habaho ibibazo bishya ku burenganzira bw'abaturage, umutekano n'uruhare rw'abagize uruhare mpuzamahanga muri politiki y'imbere mu gihugu.

@BBC 

 Jan 30, 2026 - 10:32