
Israeli na Iran: Ibihugu by'amahanga mu ihurizo rikomeye ryo gucyura abaturage babyo
Jun 19, 2025 - 14:08
Gufungwa kw’ikirere cya Israel, guterana ibisasu bya misile hagati ya Israeli na Iran, guhungabana gukomeye kw’umutekano mu karere bimwe mu bihugu nka Pakistan bigafunga imipaka yabyo, ni bimwe mu bikomeje kugora cyane ibihugu by'amahanga mu rugendo rwo gucyura abaturage babyo bari muri Iran na Israel.
kwamamaza
Kuva Israel yagaba ibitero bikomeye ku bikorwa bya gisirikare na Nikleyeli bya Iran ku wa Gatanu ushize, ibintu byahinduye isura mu mutekano w’akarere. Tehran yahise yihimura, itangira igitero kinini cya misile, ndetse kuva ubwo ikirere cy'ibi bihugu na bimwe by'ibituranyi bisimburana mo za misile na drone z'intambara.
Ibi byatumye igihugu nka Jordan kiri hagati ya Israel na Iran gifunga ikirere cyacyo ndetse na Pakistan ifunga imipaka yayo na Iran.
Ibi byose byatumye ibikorwa byo gucyura abaturage b’ibihugu by’amahanga bigorana, kuko indege z’abasivile zitagishobora kugera muri ibyo bihugu, ndetse Israeli yatangaje ko yafunze ikirere cyayo.
Kugira ngo abaturage bo hirya no hino ku isi bashobore gutaha mu bihugu byabo, abo bishobokera bahungira mu bihugu by'ibituranyi n'amaguru.
Ibihugu bitandukanye bikomeje kugerageza uburyo bwose bushoboka bwo gufasha abaturage babyo, aho bahabwa imodoka zibakura ku mipaka zikabageza ku bibuga by'indege mu bihugu bihana imbibi na Israeli na Iran.

Mu Burayi, ibihugu bya Repubulika ya Tchèque na Slovakia byamaze gutahukana abaturage babo 181. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo ya Tchèque:
Yifashishije urukuta rwa C, yagize ati:"Ntitwigeze tubona uko twohereza indege y’igisirikare muri Israel kuko ikirere cyari gifunzwe. Abaturage bacu bambutse n'amaguru, twakoresheje imodoka kuva ku mupaka, maze bajyanwa ku kibuga cy’indege cyo mu gihugu gituranye.”
U Budage bwateguye ingendo z’indege zinyura muri Jordan kuwa Gatatu no kuwa Kane, naho Pologne yatangaje ko abaturage bayo ba mbere bageze iwabo kuwa Gatatu. U Bugereki ( Grècque) bwamaze gucyura abaturage 105 n’abandi banyujijwe mu Misiri. Indege yihariye itwaye abantu 148 nayo yageze muri Bulgarie kuwa Kabiri.
Amerika na Australia biracyari mu ihurizo rikomeye
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel, Mike Huckabee, yatangaje ko hari gahunda yo gutegura indege n’amato azifashishwa mu gucyura abanyamerika bashaka guhunga.
Ati: "Turimo gutegura ingendo z’indege n’amato ku banyamerika bifuza kuva muri Israel.”
Australia yo yavuze ko iri gushaka uko yacyura Abanya-Australia 1,500 bari muri Iran n’abandi barenga 1,200 bari muri Israel. Gusa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Penny Wong, yavuze ko ibyo bikorwa bikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye.
Ati: "Indege za gisivile ntizishobora kugera muri ako karere. Birahenze cyane, kandi umutekano mucye urabibangamira.”
Yongeyeho ko“Twabonye uko dukura itsinda rito muri Israel binyuze ku mupaka. Turimo kugerageza kongera gukora ibisa n’ibyo mu masaha 24 ari imbere."
Pakistan yafunze imipaka ku banyamahanga
Pakistan yafunze imipaka yayo na Iran, keretse ku baturage bayo bashaka gutaha. Abagera ku 1,000 bamaze kuva muri Iran, harimo abanyeshuri 200. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko n’imiryango y’abadipolomate n’abakozi badakenewe cyane bacyuwe.
Uku gufunga imipaka kwayo kongera uburemere ku banyamahanga bashaka gukoresha inzira y'ubutaka, cyane nk'abahinde bahana imbibi nayo ndetse bafite abaturage benshi muri ibi bihuhu bihanganye.

Kugeza ubu, Ubuhinde bwavuze ko abanyeshuri 110 ari bo bamaze kugera i New Delhi banyuze muri Armenia. Nimugihe muri Iran hari Abahinde bagera ku 10,000, naho muri Israel hakaba 30,000, nk’uko ambasade ibivuga.
Nouvelle-Zélande yafunze ambasade yayo muri Iran, ndetse icyura abakozi babiri bayo n’imiryango yabo binyuze muri Azerbaijan.
Minisitiri Winston Peters yavuze ko “Nitubona amahirwe yo gufasha abandi banya-Nouvelle-Zélande kuva muri Iran na Israel, tuzabikora byihuse.”
Ubuyapani bwashyize ku mirongo indege za gisirikare ziteguye gucyura abayapani bagera ku 1,000 bari muri Israel na 280 bari muri Iran. Ambasade z’Ubuyapani ziri gutegura imodoka zizacyura abaturage zibavana ku mipaka y'ibihugu bihana imbibi.
Indonesia nayo irimo gutegura gucyura abaturage 380 bari muri Iran, hakoreshejwe ubutaka. Minisitiri Sugiono yavuze ati:
“Indege ntizikiboneka, inzira rukumbi ni iy’ubutaka. Turatangira iri joro.”
Philippines nayo irimo gutegura gucyura aabakozi bayo 28 bo muri Israel muri 178 basabye gufashwa gutaha. Leta yatangaje ko nibura abategetsi 21 bamaze kwambuka banyuze muri Jordan kuva intambara itangiye.
Gusa uko intambara ikomeza hagati ya Iran na Israel, ni ko ibihugu byinshi bihura n'ihurizo rikomereye ryo gucyura abaturage babyo. Gufunga ikirere, kugwa kw’ibisasu, no gukomanyiriza ingendo zisanzwe bikomeje gutuma inzira zitaba nyabagendwa, nibura uretse iy'amaguru.
Nimugihe nta cyizere gihari ko haboneka agahenge kuko impande zombi zihanganye zikomeje kwatsanyaho umuriro w'ibisasu bya misile. Nimugihe bivugwa ko isaha ku isaha Amerika ishobora kwinjira muri uru rugamba.
@rfi, the guardian, reuters.....
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


